Premier League: Imodoka y’abakinnyi ba Liverpool yatewe Amabuye n’Abafana bayo nyuma yo kunyagirwa 4-1 na Man City

Imodoka itwara abakinnyi b’ikipe ya Liverpool yatewe ndetse yangizwa n’abafana nyuma y’uko inyagiwe na Manchester City mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’Ubwongereza izwi nka Premier League.

Liverpool yatsinzwe ibitego 4-1 na Manchester City bahimba The Cityzens, mu mukino wakiniwe kuri Sitade Etihad kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma yo kunyagirwa mu mukino wakinwe ku Manywa y’Ihangu, ubwo bari batashye nyuma y’umukino, imodoka yari ibatahanye i Liverpool yatewe amabuye n’abafana.

Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko rimwe mu mabuye ryatewe n’abafana, ryafashe mu Kirahure cy’Imodoka kikameneka..

Nyuma y’iki cyafashwe nk’amahano, Itangazo ryasohowe na Man City, ryagize riti:”Manchester City yamenye ko imodoka ya Liverpool yangiritse ubwo ikipe yari itashye nyuma y’umukino”.

“Twumvise ko ikintu cyatewe kuri iyo modoka, cyaturutse mu gace gatuwe”.

“Ibikorwa nk’ibi ntabwo byemewe na gato kandi twamaganye byimazeyo ibyo bikorwa n’ababigizemo uruhare”.

“Tuzafasha cyane Polisi ya Greater Manchester mu iperereza kuri iki gikorwa mu buryo bwose dushoboye”.

Muri iri tangazo kandi, Manchester City yamaganye abafana baririmbye indirimbo yise ko zidakwiriye, zerekezaga ku bafana ba Liverpool nyuma y’umukino, isaba n’imbabazi abafana bababajwe nazo.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Liverpool yari itaragira icyo itangaza kuri ibi byafashwe nk’Urugomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *