Igikombe cy’Amahoro: Haracyategejwe Icyemezo cya Ferwafa ku Mukino wa 1/8 Rayon Sports yari kwakiramo Intare FC

Binyuze muri Komisiyo y’Ubujurire y’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA yatumiye Rayon Sports na Intare FC mu nama iziga ku cyemezo cy’umukino wo kwishyura wa ⅛ w’Igikombe cy’Amahoro ugomba guhuza amakipe yombi.

Iyi nama yari iteganyijwee ku Cyicaro cya FERWAFA saa 10:00 za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023.

Ni mu gihe mu gitondo cyo ku wa Gatanu, hazindutse amakuru avugwa ko Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA yamaze gufata umwanzuro wo gutera mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro. Bityo Intare FC igakomeza muri ¼ ikazakina na Police FC.

Iyi nama ntabwo ari yo nama ya mbere yatumijwe hagati y’aya makipe, kuko ku wa Mbere w’iki cyumweru Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yategereje mugenzi we wa Intare FC bari kuganira ariko bikarangira atabonetse inama irasubikwa.

Intandaro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryimuye umukino wari guhuza Rayon Sports na Intare FC rishingiye ku kuba iyo amakipe yombi aramuka arangije umukino anganya 0-0, hari kubamo kongera iminota 30 ndetse na penaliti, ibi bikaba byabangamira umukino wa kabiri wahuje APR FC na Ivoir Olympique nyamara nta matara ari kuri Stade ya Bugesera.

Ibi byakozwe hadakurikije amategeko, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buhita butumiza ikiganiro n’abanyamakuru bubamenyesha ko bwikuye mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, kubera icyo bwise akajagari mu mitegurire. Gusa bemeje ko mu gihe byatungana, yagaruka.

Byaje kurangira Rayon Sports igarutse mu Gikombe cy’Amahoro ariko Intare FC na yo ikomeza gutsimbarara ivuga ko Murera igomba guterwa mpaga kuko ibyo yakoze binyuranye n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *