“Ibibazo byugariza Umugabane w’Afurika biterwa no kutiyakira no kwishingikiriza Amahanga” – Dr Donald Kaberuka 

Dr. Donald Kaberuka wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yagaragaje uburyo Afurika yahuye n’ibibazo bikomeye bitewe no guhora ifatwa nk’insina ngufi mu mikoranire mpuzamahanga ifitanye n’ibihugu by’u Burayi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo, cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023.

Dr Donald Kaberuka yavuze ko ubwo Afurika yatangiraga urugendo rwo kwibohora, ibihugu 32 ari byo byari bibishyize imbere. Ibice byinshi byo mu Majyepfo ya Afurika byari bikiri mu bukoloni mu maboko y’Abanya-Portugal.

Ibyo bihugu byashyizeho imirongo itatu y’ingenzi irimo uwa mbere wo kudakora ku mipaka ngo yongere isubirwemo.

Ati “Ntituyikunda, ifite byinshi biteye urujijo ariko icyo cyari icyo gitekerezo.”

Urugendo rwa kabiri rwari urwo kubohora ibindi bice ndetse rwashyizweho akadomo mu 1994 ubwo Afurika y’Epfo yibohoraga Apartheid.

Ati “Aho dufite ikibazo ni ingingo ya gatatu […] ubwo abayobozi bavugaga bati reka turekereho imipaka yacu, banavuze ku guhuza ubukungu. Urwo rugendo rwaragoranye cyane.”

Muri urwo rugendo, Kaberuka yavuze ko Afurika yemeye kuba umufatanyabikorwa uciye bugufi mu mikoreranire mpuzamahanga, bityo ko ari cyo gikwiriye kurwanywa mbere na mbere.

Ati “Mu myaka ishize, nagize uruhare mu biganiro n’ibihugu byo mu Burayi, iyo uvuganye n’inshuti zacu zo mu Burayi, abaturanyi bacu ba hafi, muvuga Afurika, bazavuga ibintu bitatu. Bazavuga ko tugomba kwita ku kibazo cy’abimukira, kwiga ku bijyanye n’u Bushinwa, ndetse n’amatwara y’ubuhezanguni ashingiye ku idini ya Islam.”

Dr Kaberuka yavuze ko yakunze kubwira abo bantu baganiraga, ko ikigamijwe mu biganiro atari ukwiga ku bibazo bya Afurika gusa ahubwo n’ibibazo by’Abanyaburayi.

Ati: Umuntu twavuganaga yari Umutaliyani. Nagombye kumwibutsa ko kugeza mu 1998, Abataliyani miliyoni 30 bimukiye hanze y’u Butaliyani, ko 62% by’Abanya-Argentine bafite inkomoko mu Butaliyani, ko miliyoni 2,3 z’Abataliyani baba i New York. Ni iki gishya, mufite ibibazo, dufite ibibazo, reka tubiganirire hamwe.

Yavuze ko buri gihe iyo ibi biganiro biri kuba Afurika ifatwa nk’insina ngufi, kandi ko ari ikintu urubyiruko rukwiriye kurwanya. Uburyo bwo kubirwanya, ngo ni uko ibihugu byagira gahunda ihamye igaragaza imikorere yabyo.

Ati “Ntabwo ukeneye gahunda y’igihe gito, ukeneye gahunda mu gihe kirekire. Abashinwa bashyiraho gahunda y’imyaka 50, ntabwo gahunda yo kugera ku iterambere ari yo ukeneye, ahubwo ni uko ari ingenzi kugira umurongo uhamye.”

Dr Kaberuka yavuze ko mu myaka itatu ishize, intege nke za Afurika zagaragaye biturutse ku bibazo Isi yahuye na byo byaba ibishingiye ku buzima, ubukungu n’umutekano.

Ati “Bigaragaza ko imikoranire mpuzamahanga mu gukemura ibyo bibazo iri ku rwego rwo hasi cyane mu gihe tuyikeneye cyane. Ntabwo ndi bubabwire inkuru z’ibijyanye n’inkingo, Perezida wanjye arahari yababwira inkuru y’inkingo ariko ni urugero rw’ibitagenda neza mu byo twita ubufatanye mpuzamahanga.”

“Twarabwirwaga ngo ntimugire ikibazo, inkingo zirahari zizasaranganywa ku munota wa nyuma ugasanga nta nkingo zihari kuko buri gihugu kirebagaho.”

Mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo bitandukanye, Kaberuka yavuze ko ibyo bihugu biba bihangayikishijwe no kongera ingengo y’imari yifashishwa mu gisirikare cyangwa se bihangayikishijwe no kwihaza mu ngufu cyo kimwe n’ibibazo byo mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Ati “Ntutekereze ko bahanze amaso Afurika muri iki gihe. Ku bw’iyi mpamvu, iki kibazo cy’imikoranire yacu yo gufatwa nk’abaciye bugufi mu mikoranire mpuzamahanga, ni ikibazo gikomeye dukwiriye kurwanya.”

Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa. Ati “Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y’imyaka 30, imyaka 40.”

“Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, na cyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo “ni iki” ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa kandi ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n’igikwiriye gukorwa n’uko kigomba gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *