Isabukuru y’Imyaka 35 ya FPR-Inkotanyi: Christophe Bazivamo yagaragaje ibyafashije u Rwanda kwigobotora Ibibazo barusanzemo

Bazivamo Christophe mu isabukuru y’imyaka 35 ya FPR Inkotanyi yahishuye ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rugere aho rugeze ubu mw’iterambere.

Kuri uyu wa Gatandatu, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi habereye inama mpuzamahanga yateguwe n’uyu muryango, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 35 umaze.

Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ariko ikaba yaranatumiwemo abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda n’abandi banyapolitiki, abayobozi b’imitwe ya politiki yo mu mahanga ifitanye umubano na FPR Inkotanyi n’inzobere zitandukanye zitanga ibiganiro.

Ni inama kandi yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo yashimiye abitabiriye iyi nama by’umwihariko abaturutse mu mahanga baje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 35.

Yavuze ko muri iyi myaka byinshi byagezweho ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose n’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi.

Gusa avuga ko nubwo bimeze bityo urugendo rw’iterambere ruromeje.

Yagaragaje ko iyi nama ari urubuga rwiza rwo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho n’ingamba zikwiye zafasha kugera ku birenzeho mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Hakenewe ibikorwa bifatika kugira ngo duteze imbere imibereho y’abaturage mu Gihugu cyacu ndetse no ku mugabane wa Afurika wose, inama y’uyu munsi iratuganisha muri uwo murongo.”

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe kandi inama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi izaberamo ibindi biganiro ndetse n’amatora y’ubuyobozi bushya bw’uyu muryango.
Amb. Ami Ramadhan Mpungwe, uyobora ibijyanye n’amabuye y’agaciro n’ingufu muri Tanzania uri muri iyi nama, we yagize ati ‘’Kuva mu ntangiriro, byaragaragaye ko RPF ifite politiki nziza ibereye u Rwanda haba mu miyoborere, mu burezi, ubuzima, ibidukikije. RPF kandi yanashoboye guhangana n’ibindi bibazo bituruka hirya no hino ku isi.

Christophe Bazivamo yagaragaje ibyafashije u Rwanda kwigobotora Ibibazo barusanzemo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *