Uburengerazuba: Aborozi bari gukoza imitwe y’Intoki ku Isoko rishya rizajya ryakira Umukamo w’Inka zabo

Aborozi b’Inka mu Ntara y’Uburengerazuba, bishimiye ko uruganda ruzakora amata y’ifu rwa Nyagatare rwiyemeje kujya rufata umukamo wabo, ibyo basanga bizongera agaciro k’ubworozi bakora barusheho kwiteza imbere.

Kuri ubu, akanyamuneza ni kose nyuma yo kumenya ko uruganda rushya ruzakora amata y’ifu ruzajya rugura umukamo wabo.

Basanga bizongerera agaciro ubworozi bw’inka z’umukamo ariko ngo bizashoboka neza igihe ibigikoma mu nkokora ubuziranenge bw’amata byakwitabwaho.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko hari nkunganire iteganyijwe kugira ngo aborozi bazashobore kwita neza ku nka zabo, bahangana n’icyo aricyo cyose cyatuma umukamo uba muke cyangwa ugatakaza ubuziranenge.

Intara y’Uburengerazuba yihariye 69% ku mukamo wose uboneka mu gihugu.

Guverineri w’iyi ntara, Habitegeko Francois

Yijeje aborozi bibazo byose bihari bikwiye kubonerwa ibisubizo kuko ishoramari ryakozwe rigomba kugera ku ntego.

Mu gihe uruganda ruzatunganya amata y’ifu rwa Nyagatare ruzaba rutangiye gukora, ruzajya rukenera nibura litiro miliyoni imwe y’amata ku munsi, ibi bikazatuma uru ruganda rushobora gukora Toni 60 z’amata yifu ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *