Perezida Kagame yafashe mu Mugongo Namibia nyuma y’Urupfu rw’umukuru w’Igihugu

Perezida wa Republika, Paul Kagame yihanganishije Namibia iri mu gahinda ko kubura Perezida Dr Hage Geingob witabye Imana ku Cyumweru azize uburwayi. 

Dr. Hage Gottfried Geingob, wari ufite imyaka 82, yaguye mu Bitaro bya Lady Pohamba, mu Murwa Mukuru, Windhoek,  aho yari arwariye. Yayoboraga Namibia kuva mu 2014.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi bafashe mu mugongo abaturage ba Namibia bari mu gahinda ko kubura perezida w’igihugu cyabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imiyoborere myiza ya Perezida Dr Hage Geingob, binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, kutizigama mu gukorera igihugu n’abaturage bacyo ndetse n’umuhate mu guharanira ko Afurika yunga ubumwe, azabyibukirwaho n’ibiragano bizaza.

Uwari visi perezida wa Namibia, Dr. Nangolo Mbumba ni we wahise arahirira kuba perezida w’agateganyo w’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *