Gakenke: Koperative ifite Uruganda rwongerera agaciro Imbuto yahombye asaga Miliyoni 200 Frw

Mu Karerere ka Gakenke, koperative COVAFGA ifite uruganda rwongerera agaciro imbuto irataka igihombo cy’asaga miliyoni 200 frw, cyatewe no gusiragizwa mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’itangwa ry’ibyangombwa by’ubuziranenge no gukoresha izina ‘’Buranga” ku bicuruzwa byayo.

Koperative COVAFGA ifite uruganda rukora umutobe w’inanasi n’amatunda rugakora na divayi mu nanasi.
Ni uruganda rwatangiye mu mwaka wa 2007, ruherereye mu mizi y’amakorosi yo muri Buranga ku muhanda Gakenke-Musanze.

Yakoraga ifite icyangombwa cy’ubuziranenge yahawe n’ikigo cya RSB ariko mu mpera za 2022 ifungirwa imiryango n’ikigo cya Rwanda FDA.

Kuba hagiye gushira umwaka n’igice batarabona icyangombwa gitangwa n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti RwandaFDA, ngo bishingiye ku kuba barakoresheje izina rya Buranga ku bicuruzwa byabo, bakaba bagomba ku bihererwa uburenganzira n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB.

Gusa ngo ni inzira yababanye ndende kuko hashize imyaka isaga 3 basiragira mu nzego zitandukanye.

Koperative COVAFGA ivuga ko icyo gihe gishize uruganda rudakora, byabateje igihombo bibaviramo no gutakaza amasoko n’iyangirika ry’ibikoresho.

Uruganda rwa COVAFGA rutarafunga rwatunganyaga toni 7 z’inanasi ku cyumweru, zagemurwaga n’abahinzi barimo n’abo muri koperative KOWAFGA bazihinga kuri hegitari 4 mu Murenge wa Gakenke.

Nabo bavuga ko bagizweho ingaruka zikomeye n’iryo funga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime François, ahumuriza abaturage ko aho bigeze, ibyangombwa byemerera uruganda kongera gusubiza ibicuruzwa ku isoko bigiye kuboneka.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, hagaragajwe ko itangwa ry’ibyangombwa by’ubuzirange ririmo imbogamizi y’inzira ndende kandi ihenda abashoramari, bitewe no guhuza inshingano kwa bimwe mu bigo biri muri uru rwego.

Kuri ubu ariko koperative COVAFGA ivuga ko ikeneye kugobokwa kuko imbaraga z’ishoramari yari ifite zashiriye muri iyo nzira yo gushaka ibyangombwa.

Koperative COVAFGA ifite uru ruganda, igizwe n’abanyamuryango 17, mu bakozi 44 rwari rufite, rusigaranye umunani gusa bitewe n’igihombo rwagize. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *