Namibia ifite Perezida mushya nyuma y’Urupfu rwa Hage Geingob

Nyuma y’umunsi umwe gusa Hage Geingob wari Perezida wa Namibia asoje urugendo rwe ku Isi, yahise asimburwa Nangolo Mbumba wari umwungirije.

Hage Geingob wari ufite Imyaka 82, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aguye mu Bitaro byo ku Murwa mukuru Windhoek aho yari amaze Iminsi arwariye.

Geingob wahirimbaniye Ubwigenge bwa Namibia, yasize Indwara ya Kanseri, nyuma yo gutangariza abaturage mu Kwezi gushize ko ayirwaye.

Mumba wamusimbuye, yavuze ko Namibia yabuze Intwari yaharaniye Ubwigenge bw’iki gihugu.

Nyuma yo gusimbuzwa Geingob, Mumba arayobora Namibia kugeza mu mpera z’uyu Mwaka, ubwo hazaba hakorwa Amatora ya Perezida.

Amaze kwemezwa nka Perezida, Mumba yagize ati:“Mwigira ubwoba ntabwo nje ku bw’Amatora”.

Yimitwe nyuma y’amasaha 15 gusa, Geingob apfuye, mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Mumba yagize ati:“Mwigira ubwoba, n’ubwo Geingob yapfuye, Igihugu kiratekanye kandi kizakomeza kubahiriza no kugendera ku Itegekonshinga yaharaniye”.

Yasoje agira ati:“Uyu mwanya nicayemo nzi uburemere bwabo kandi nzakora ibishoboka byose nsigasire ibi byicaro”.

Nyakwigendera Geingob, yabaye Perezida wa Namibia ku nshuro ya mbere mu 2015, gusa yabaye muri Politike guhera mu Myaka ya za 1990.

Nangolo Mbumba wamusimbuye, yavutse tariki 15 Kamana 1941, kuri ubu nawe akaba afite Imyaka 82.

Perezida Hage Gottfried Geingob yitabye Imana ku myaka 82 azize Kanseri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *