Perezida Biden yikomye abamwita “Umusaza n’abavuga ko izabukuru zimubuza kwibuka”

Arakaye, Biden yiyamye raporo ivuga ko afite ibibazo by’izabukuru no kwibuka.

Perezida Joe Biden wa Amerika, arakaye, yanenze iperereza ryasanze yarafashe nabi inyandiko z’amabanga akomeye kandi ko yagowe no kwibuka ibintu by’ingenzi mu buzima.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitunguranye kuwa kane nijoro, Biden yavuze ashimangira ati: “Kwibuka kwanjye kumeze neza”.

Yarwanyije uwavuze ko atabashaga kwibuka igihe umuhungu we yapfiriye, avuga ati: “Ni gute koko ashobora kuvuga ibyo bintu?”

Iryo perereza ryasanze Biden “yaragumanye agamije inabi anasohora” inyandiko z’ibanga, gusa ryanzuye ko atakurikiranwa.

Umujyanama wihariye muri minisiteri y’ubutabera Robert Hur yanzuye ko Biden yabitse nabi amadosiye y’ibanga ajyanye n’igisirikare n’ububanyi n’amahanga kuri Afghanistan nyuma y’igihe yari visi perezida.

Raporo y’iryo perereza y’impapuro 345 ivuga ko ukwibuka kwa perezida “kwari gufite imbogamizi”.

Hur yagiranye ikiganiro n’uyu perezida w’imyaka 81 cy’amasaha arenga atanu muri iryo perereza.

Hur yavuze ko Biden atashoboraga kwibuka igihe yari visi perezida (kuva 2009 – 2017), cyangwa “mu myaka myinshi, igihe umuhungu we Beau yapfiriye” (2015).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, Biden wari ufite amarangamutima yavuze arakaye arwanya iby’uko afite ibibazo byo kwibuka.

Ati: “Mu by’ukuri, igihe bambaza icyo kibazo naribajije ubwanjye, nti ‘ibi si ibintu bibareba’.

“Sinkeneye uwo ari we wese unyibutsa igihe [Beau Biden] yapfiriye.”

Yavuze ko icyo gihe yari ahuze cyane… “ndimo nita ku kibazo mpuzamahanga” ubwo kuva tariki 8 – 9 Ukwakira (10) umwaka ushize yagiranaga ikiganiro na Hur – nibwo intambara ya Israel na Gaza yari igitangira.

Hur yavuze ko bigoye ko Biden yakurikiranwa mu rukiko ku gucunga nabi amadosiye y’ibanga kuko imbere y’abacamanza “bishoboka ko yaba ameze nk’uko yari ameze tuganira, umusaza uteye impuhwe, umeze neza, ufite ibibazo byo kwibuka.”

Imyaka ya Biden iteye impungenge abatora mu gihe iki gihugu cyimirije amatora mu Ugushyingo (11) uyu mwaka. Kuwa kane, Biden yabwiye abanyamakuru ko ari we mukandida wujuje ibisabwa kurusha abandi.

Yagize ati: “Meze neza, kandi ndakuze. Nzi neza ibyo ndimo gukora. Nasubije iki gihugu ku murongo.

“Ntabwo nkeneye inama ze”.

Abajijwe niba yemera ko yajyanye dosiye z’ibanga mu rugo rwe, Biden yabishyize ku bakozi be.

Yavuze ko atari azi ko bashyize izo nyandiko mu igaraje ry’iwe, aho Robert Hur yavuze ko bazisanze iruhande rw’aho imbwa iryama.

Umunyamakuru wa BBC kuri White House dukesha iyi nkuru, yavuze ko ikiganiro cyabo na Biden cyari gikomeye, aho Biden yageragezaga kwikiza ibibazo by’abanyamakuru.

Ubwo umunyamakuru yavugaga ko Abanyamerika bafite impungenge ku myaka ye, Biden yazamuye ijwi aramusubiza ati: “Ibyo ni ko wowe ubibona, ni ko wowe ubibona.”

Yasubiyemo kenshi ko nta kibazo afite cyo kwibuka kandi bitigeze biba nabi kuva abaye perezida.

Gusanga inyandiko z’ibanga mu rugo bwite rwa Biden byabaye nyuma y’uko irindi perereza ryashinje uwahoze ari Perezida Donald Trump, w’imyaka 77, gufata nabi inyandiko z’ibanga nyuma yo kuva muri White House. Azaburana kuri iyi dosiye muri Gicurasi(5) uyu mwaka.

Raporo ya Robert Hur itandukanya ibi, ivuga ko Biden yahaye izo nyandiko abakozi ba leta bashinzwe ubushyinguranyandiko, mu gihe Trump we “bivugwa ko yakoze ikinyuranyo”.

Iyo raporo ivuga ko ikirego kirega Trump kivuga ko “ntiyanze gusa gusubiza izo nyandiko mu gihe cy’amezi menshi, ahubwo yanatambamiye ubutabera asibanganya ibimenyetso maze akanabeshya.”

Trump yavuze ko adakwiye gukurikiranwa kuri icyo cyaha ndetse agaragaza ko ari umuvuno wa politike kubera ko ahanganye na Biden mu matora yimirijwe imbere.

Muri cya kiganiro cyo kuwa kane nijoro, nubwo Biden yarwanyije abanyamakuru ku kibazo cy’imyaka ye n’amagara ye yo mu mutwe, muri icyo kiganiro yasobanyije abategetsi babiri.

Abajijwe kugira icyo avuga ku ntambara ya Israel muri Gaza, yitiranyije Perezida Andrés Obrador wa Mexique na Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri.

Ati: “Ntekereza ko nkuko mubizi, mbere perezida wa Mexique, Sisi, ntiyashatse gufungura irembo ngo inkunga yo gufasha yinjire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *