Karate: Irushanwa rya “Ambassador’s Cup” rigiye kongera gukinwa nyuma y’Imyaka 5

Irushanwa rya “Ambassador’s Cup” ritegurwa n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wa Karate (FERWAKA) ku bufatanye n’Ambassade y’Ubuyapani mu Rwanda, rigiye kongera gukinwa nyuma y’Imyaka 5.

Riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024.

Rizakinirwa i Remera mu Mujyi wa Kigali, muri Dojo (Salle) y’Ishuri rya Notre Dame des Anges.

Nyuma yo gukinwa ku nshuro ya mbere mu Mwaka w’i 2016, kuri iyi nshuro rizaba rikinwa ku nshuro ya gatandatu.

Biteganyijwe ko rizibatirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore bari hejuru y’imyaka 18 muri Kumite (Kurwana) n’imyaka 16 muri Kata (Kwiyereka).

Bitandukanye n’indi myaka, kuri iyi nshuro rizakinwa n’amakipe gusa.

Muri Kumite, hamaze kwiyandikisha amakipe 18 mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu cy’abagore ari amakipe 9.

Mu kiciro cya Kata, hiyandikishije amakipe 14 mu bagabo n’amakipe 8 mu bagore.

Nyuma y’Imyaka itanu ridakinwa, iri rushanwa riterwa inkunga n’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, rizagaragaramo amakipe mashya nka kimwe mu birungo bizariryoshya.

Mu 2019 ubwo ryaherukaga gukinwa, ryegukanywe n’ikipe ya Nyamagabe, icyo gihe yatozwaga na Sensei Mwizerwa Dieudonne.

Kuri ubu, Mwizerwa atoza ikipe ya Zanshin Karate Academy, akaba ari nawe wanayishinze.

Ikipe ya Nyamagabe yegukanye iri rushanwa ibikesheje guhiga izindi muri Kata no kwegukana umwanya wa kabiri muri Kumite.

Ku nshuro ya mbere ubwo iri rushanwa ryakinwa mu 2016, ryegukanywe n’ikipe ya Zen Karate-Do yo mu Karere ka Rubavu.

Mu kiganiro yahaye THEUPDATE mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo yasozwaga Irushanwa rya The Legends Karate Open Competition, Umuyobozi w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wa Karate, Niyongabo Damien, yavuze ko kuri iyi nshuro, Irushanwa rya Ambassador’s Cup rizaba rifite umwihariko, bitewe n’uko abakinnyi bari barinyotewe ndetse n’amakipe mashya yavutse kuva mu 2019 ubwo riheruka gukinwa.

Amafoto

Image
Amakipe yamaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa mu kiciro cy’abagabo

 

Image
Amakipe yamaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa mu kiciro cy’abagore

 

Ikipe ya Nyamagabe yahize izindi muri Kata (Kwiyereka)

 

Ikipe ya Nyamagabe niyo ibitse iri rushanwa ubwo ryaherukaga gukinwa

 

Zen Karate-Do niyo yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *