Kazungu Denis yemereye Urukiko Ibyaha byose aregwa

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe. Uyu mugabo yasubije inteko iburanisha ati “Ndabyemera”.

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hatangiye iburanisha mu mizi ry’urubanza rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubuzo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

Bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza.

Bwagaragaje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *