Rwanda: Ingengo y’Imari ivuguruye yiyongereyeho Miliyari 85,6 Frw

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rivugurura ingengo y’imari ya 2023/2024 imaze amezi atandatu ikoreshwa, yongerwaho asaga miliyari 85,6 Frw, ahwanye na 1.7%.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare 2024, ni bwo Inteko Rusange y’Abadepite ku bwiganze bw’amajwi yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari 2023/2024 yavuguruwe igera kuri miliyari 5.115 Frw, avuye kuri miliyari 5.030 Frw yari yaremejwe muri Kamena 2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko impinduka z’ingenzi zakozwe mu mushinga w’itegeko rivuguruye ry’ingengo y’imari zishingiye ku zabaye mu ngengo y’imari isanzwe no mu mafaranga agenewe imishinga.

Yagize ati “Iri vugurura ry’ingengo y’imari ryerekana uburyo gahunda yo kuzahura ubukungu yatanze umusaruro ushimishije binyuze mu gushyigikira ubucuruzi, kureshya ishoramari rishya, guhanga imirimo, no gushyigikira gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza ‘abaturage b’amikoro make”.

Yagaragaje ko hari ibikorwaremezo binyuranye iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka yashowemo.

Kuva mu mezi atandatu ashize, ingengo y’imari y’u Rwanda yakoreshejwe ku kigero cya 61%.

Ku wa 27 Kamena 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024 ingana na miliyari 5.030.

Abadepite bashimye ko amafaranga yiyongereye yashyizwe mu bikorwa by’iterambere, basaba ko hakomeza kongerwa imbaraga mu kuzamura ibyoherezwa hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *