Nyuma yo gutangwamo ‘Pase’, Urukundo rwa Umunyana Analyssa ‘Mama Sava’ na Nshuti Alphonse rwayoyotse

Umunyana Analyssa uzwi nka Mama Sava binyuze muri Filime y’Uruhererekane ya Papa Sava, yeruye ko yatandukanye n’Umukunzi we Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha mu Mwuga w’Itanagazamakuru.

Uyu mukinnyi wa Filime, yahishuye ko yatandukanye na Nshuti Alphonse bari bamaranye igihe kitari gito bari mu Munyenga w’Urukundo.

Nyuma y’uku gutandukana, yahise anasiba amafoto yose bari bafitanye ku Mbuga nkoranyambaga. Ibi bikaba byanakurikiwe no kumukura ku bamukurikirana ku rubuga Nkoranyambaga rwa Instagram.

Aka kadomo kashyizeho nyuma y’uko guhera muri Gashyantare uyu Mwaka, Umubano wabo wari warajemo kidobya.

Agaruka kuri uku gutandukana, Mama Sava yagize ati:“Ni byo rwose twaratandukanye. Gusa, ibyo twapfuye byo biri hagati yacu. Ntabwo byaba byiza kubivuga mu Itangazamakuru. Icyo mwamenya ni uko twamaze gutandukana.”

Mama Sava atandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko muri Gicurasi 2022 ari bwo yari yemeye ko asigaye afite umukunzi mushya Nshuti Alphonse ukoresha izina rya Alpha, uyu akaba yari Umunyamakuru kuri Yongwe TV.

Mu bihe bitandukanye, Umunyana yatangaje ko yamenyanye na Alpha binyuze ku kizwi nka Pase.

Ati:“Sha uriya musore ni igitangaza. Yakundaga kuvuga ko ankunda. Rimwe abibwira Inshuti yanjye dukinana muri Cinema. Umunsi umwe rero iyo nshuti yanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi, naho burya ni umwe wari warankunze.”

Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk’amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.

Urukundo rwa Umunyana Analyssa ‘Mama Sava’ na Nshuti Alphonse rwashyizweho akadomo nyuma y’uko umubano wabo ujemo Agatotsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *