Nyuma yo gushyamirana na Sané, Mané yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba FC Bayern Munchen

FC Bayern Munich yo mu Budage, yahagaritse rutahizamu wayo Sadio Mané nyuma yo gukubita mugenzi we Leroy Sané akamukomeretsa umunwa.

Aya makosa yagaragaye kuri uyu mukinnyi akaba yamuviriyemo ingaruka zo kutazitabira umukino izaba kuri uyu wa 6 wo kwakira Hoffenhrim mu irushanwa ry’Ubudage.

Amakuru ava mu Ubudage avugako Mané yakubise Sané urushyi rwo mu maso nyuma yo gutsindwa 3-0 na Manchester City iwayo kukibuga cya Etihad Stadium mu mukino wa mbere wo kuwa 2, mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo(Champions league).

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane na Bayern Munchen kuri uku guhagarikwa, rigira iti:“Sadio Mané w’imyaka 31 y’amavuko ntazagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba FC Bayern mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu, aho izaba yakira 1899Hoffeheim”.

“Bitewe n’imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino wa Bayern na Manchester City muri Champions League, akazanacibwa ihazabu”.

Mané yinjiye muri Bayern mu kwa 06 k’umwaka ushize avuye muri Liverpool kuri miriyoni 35 z’amapawundi ku masezerano y’imyaka 3, mbere y’uko rutahizamu wa Pologne Robert Lewandowski ava muri  iyi kipe yatsindiye irushanwa ry’Ubudage umwaka ushize akajya muri Barcelona.

Mané yatsindiye Bayern ibitego 6 mu mikino 7 yambere, akaba atorohewe n’uburyo azaziba icyuho cya mugenzi we yasimbuye “Lewandowski”

Mu kiganiro BBC Radio5 Live yagiranye n’umunyamakuru wo mu bijyanye n’umupira w’amaguru, Raphael Honigstein, yahamije iby’aya makuru, avuga ko aba bagabo bashyamiranye ubwo bari mu cyumba cy’urwambariro.

Ati:“Byatangiye ubwo bari mu kibuga barimo bavugana kubitagenze neza, biza kurangira bibaye intonganya ubwo bageraga mu rwambariro batangira imirwano”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *