Nyuma y’Amezi 6 batandukanye, Umuryango wa Sandra Teta na Weasel wongeye kwihuza (Amafoto)

Umunyarwandakazi Sandra Teta wamenyekanye mu ruhando rw’imyidagaduro by’umwihariko mu gutegura no kuyobora Ibirori, yagaragaye yahuje Urugwiro na Weasel basaga nk’abatandukanye.

Tariki ya 06 Mata, ni bwo Sandra Teta wari umaze igihe mu Rwanda yasubiye i Kampala, yakirwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe na Weasel bari bamaze igihe babana nk’Umugabo n’Umugore.

Amashusho yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga, yerekanaga aba bombi basomana mu ruhame nk’abishimiranye.

Mu kiganiro n’ibitangamakuru byo muri Uganda, Weasel yemeje ko Sandra Teta bongeye gusubirana ndetse ko yari amukumbuye cyane.

Mu magambo ya Weasel ati:”Ntabwo yari yaragiye bya nyabyo. Yari mu biruhuko by’igihe gito ariko twari dukumburanye ubu tumeranye neza.”

Atanyuze ku ruhande ubwo yabazwaga ikintu yari akumbuye cyane kuri Sandra Teta yagize ati:”Nari nkumbuye ibiryo byiza yateguye, ibindi bisigaye ndumva ntiteguye kuba nabishyira mu itangazamakuru.”

Weasel yagiye kwakira Teta i Entebbe amushyiriye indabo zarimo n’urwandiko rumumenyesha ko yari akumbuwe cyane.

Ati:“Mama star(akazina Weasel akunze kwita Teta Sandra) urakaza neza mu rugo wari ukumbuwe. Turagukunda.”

Weasel yanibukije abanyamakuru ko ateganya gukora Ubukwe na Teta Sandra.

Ati:“Ubukwe buzaba kuko nkunda umugore wanjye, twabyaranye abana babiri, rero tugomba kubishyira ku mugaragaro.”

Byavuzwe ko uyu muhanzi yahohoteraga cyane uyu mugore, ku buryo hari n’amashusho ya Teta yagiye hanze afite ibikomere bivugwa ko yari yatewe n’inkoni z’uriya mugabo we.

Kuri ubu, afitanye abana 2 na Weasel nubwo uyu mugabo asanzwe afite abana bivugwa ko barenga 10, gusa we yemeza ko afite 4.

Urwandiko weasel yandikiye Sandra Teta yongera kumuha ikaze mu Rugo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *