Mukayizere Jalia ‘Kecapu’ yibarutse Impanga 3

Mukayizere Jalia uzwi nka Kecapu muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya, we n’umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka Impanga z’abana batatu.

Izi Mpanga, zirimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Yazibyaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023.

Bavukiye mu Bitaro bizwi nko kwa Nyirinkwaya (La Croix du Sud).

Yabyaye atabazwe ndetse yaba we n’abana bakaba bameze neza.

Umunyango wa Kecapu na Jean Luc wibarutse nyuma y’uko muri Nyakanga 2023 bakoze ubukwe, nk’umusaruro w’Imyaka 10 bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *