Impanuka ya Bus ya Trinity yerekezaga muri Uganda yahitanye 3 barimo uwari utwite

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Imodoka yo mu Bwoko bwa Bus ya Sosiyete Trinity yari ivuye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, yerekeza mu gihugu cya Uganda, yakoze Impanuka mbere yo kwinjira ku Mupaka wa Kagitumba, ugabanya u Rwanda na Uganda.

Iyi mpanuka yahise igwamo abagenzi batatu barimo n’Umugore wari utwite, yabereye hafi y’Igishanga, nyuma yo kugonga igiti. Abayibonye, batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije iyi Modoka yari ifite.

Uretse aba batatu bitabye Imana, batanu (5) bayikomerekeyemo bikabije, mu gihe 29 bakomeretse byoroheje.

Nyuma y’iyi Mpanuka, Shoferi yahise yiruka, mu gihe abari bamuzi neza batangaje ko nta byangombwa yagiraga.

Amakuru THEUPDATE yabonye, ni uko umuyobozi uhagarariye izi Bus, akimara kubona Impanuka, yahise agera aho yabereye mu rwego rwo kwereka Polisi ko ariwe wari uyitwaye, nyamara bitari byo.

Ibi bikaba byafashwe nk’ikimetso simusiga ko koko uwari uyitwaye nta byangombwa yari afite.

Bamwe mu bagenzi bagize bati:“Ntabwo waba uzi ko nta makosa ufite, ngo wikubite wiruke, usize abantu wari utwaye bari gupfa”.

Twarangije gutunganya iyi nkuru, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryatangaje ko uyu Shoferi yahise ahungira mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *