Koreya y’Epfo: Jung Chae-yul wari rurangiranwa mu gukina Filime yapfuye

Jung Chae-yul w’imyaka 26 y’amavuko, niwe wari umukinnyi muto wa Film ukomoka mu gihugu cya Korea y’amajyepfo yasanzwe mu rugo iwe yitabye Imana.

Uwarebereraga inyungu za Chae-yul yabitangaje mu itangazo yashize hanze,rigira riti: ” Umukinnyi wa Film Jung Chae-yul yitabye Imana none ku wa 11 mata 2023, dusengere Jung Chae-yul wakundaga gukina Filime aruhikire aheza no mu mahoro.”

Byatangajwe ko umuryango we wifuza kuzamushyingura wo ubwawo hatabayeho ko abakunzi be bose bitabira umuhango wo kumushyingura.

Gusa icyamwishe cyagizwe ibanga ndetse nta namakuru ahagije ku rupfu rwe umuryango we watangaje.

Jung Chae-yul yatangiye umwuga wo gukina film mu mwaka wa 2016 aho yahereye muri “Devil’s Runway”, mu mwaka wa 2018 akina iyitwa deep.

Mu mwaka wa 2020, nibwo yabaye ikirangirire mpuzamahanga ubwo yakinaga mu uruhererekane rwa Comedy izwi nka Zombie detective yanyuzwaga ku rubuga rwa Netflix.

Apfuye arimo akora kuri Filime y’uruhererekane yitwa “Weeding Impossible ” aho bari bagifata amashusho y’iyo Filime.

Jung Chae-yul witabye Imana yari akiri ingaragu, yari yarihebeye umwuga wo gukina Filime.

Jung Chae-yul yitabye Imana ku myaka 26 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *