Umugore wa Achraf Hakimi yasabye gatanya asanga umugabo n’umukene.
Hiba Abouk w’imyaka 36 uherutse gutandukana na myugariro wa Paris Saint-Germain ukomoka muri Maroc Achraf Hakimi, yagiye amara masa nyuma yo gutandukana n’umugabo we.
Nyuma yo guhabwa gatanya nk’uko uyu mugore yari yayisabye, yegereye urukiko asaba ko yahabwa kimwe cya kabiri cy’imitungo ya Achraf Hakimi ariko aza gutungurwa nyuma y’uko bigaragaye ko Hakimi nta mitungo agira.
Nyamara yari yiteze kubona imitungo myinshi yari kugabana n’uwari umugabo we.
Abouk ntago yumva ukuntu Achraf Hakimi uhembwa asaga miliyoni y’amayelo ku kwezi, ko yaba nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki.
Nyuma yo kujya mu nyandiko, ubushinjacyaha bwasanze imitungo umugore yari azi ko ari iya Achraf Hakimi yanditse kuri mama we witwa Sadia, bityo mu mategeko imitungo ni iya mama wa Hakimi si iya Hakimi.
Hiba Abouk yerekeje mu rukiko yizeye ko agomba kubona kimwe cya kabiri cya miliyoni 70 z’amayelo yabariraga imitungo ya Hakimi, bivuze ko ari miliyoni 35 z’amayelo, ariko yatashye amara masa kuko mu mategeko byanditse ko iyo mitungo ari iya Sadia(Mama wa Hakimi).
Achraf Hakimi w’imyaka 24 yari amaranye imyaka itandatu na Hiba Abouk w’imyaka 36 dore ko bahuye mu 2018 ubwo Hakimi yari afite imyaka 19 naho Abouk afite imyaka 31.
Mu minsi ishize Achraf Hakimi yashinjwe gufata ku ngufu, ari nabyo umugore we yahise aheraho asaba iyo gatanya ndetse akayihabwa.