Nyuma y’iminsi 1460 imanjiriwe, Rayon Sports ikuye intsinzi imbere ya Mukeba wayo APR FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona

Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri iki Cyumweru niko kari gatahiwe kwakira umukino uruta iyindi yose muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, uyu ukaba ari uwahuje APR FC yari yahakiriye Rayon Sports.

Ni umukino wahakiniwe nyuma y’uko Sitade zisanzwe zakira imikino mu Mujyi wa Kigali kuri ubu nta bikorwa biri kuhabera kuko ziri kuvugururwa.

Iminota 90 y’uyu mukino, yasize Rayon Sports yari imaze Imyaka 4 itazi uko gutsinda iyi kipee y’Ingabo z’u Rwanda bimera, yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 34 w’umukino , nyuma ya Kufura yari itewe na Hertier Luvumbu Nzinga ku ikosa ryari rimaze gukorerwa Willy Esombe Onana.

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports imbere ya APR FC, yaherukaga mu 2019 tariki ya 20 Mata, ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego rukumbi kinjijwe na Michael Sarpong.

Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino

Ku bazi Umujyi wa Huye, APR FC yatangiye yerekeza ku izamu rireba mu Mujyi, Rayon Sports itsinda yerekeza kuri Gare ya Huye.

Ni umukino watangiranye Ishyaka ryishi, aho buri kipe yatangiye ishaka gutsinda ndetse bikanatizwa Umurindi n’amatsinda y’abafana ku mpande zombi.

Muri uyu mukino, habonetsemo ikarita y’umuhondo yahawe Omborenga Fitina wa APR FC nyuma y’uko yari ateze rutahizamu wa Rayon Sports Onana Essombe ahagana muri metero 30 werekeza ku izamu rya APR FC.

Luvumbu wa Rayon Sports yahannye neza iri kosa, Ngendahimana Eric aba akozaho umutwe, igitego cya mbere kiba kiranyoye. Uyu musaruro ni nawo wasoje igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko ikomeza kubura amahirwe yabazwe.

Annicet yakorewe ikosa byagaragaraga ko rabyara igitego, ariko uyu mupira utewe ugwa mu biganza by’Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe.

Amakipe yombi yakomeje guhatana, ku munota wa 35 w’igice cya 2, Umutoza wa Rayon Sports Haringingo akura mu Kibuga Luvumbu na bagenzi be 2 mu rwego rwo gukomeza kurinda igitego iyi kipe yatsinze ku munota wa 34 w’umukino.

Mu minota ya nyuma y’uyu mukino, APR FC yabonye amahirwe ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso, ariko Hakizimana Adolphe akomeza kuba ibamba.

Uyu munyezamu yakomeje kurya iminota, kugeza kugeza n’ubwo  yahawe Ikarita y’umuhondo.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *