Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’Inkongi y’Umuriro


image_pdfimage_print

Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’Inkongi y’Umuriro mu gice kibikwamo imbaho, mu Ijoro ryo kuri iki Cyumwru tariki ya 12 Gashyatare 2023.

Iyi nkongi ikimara gufata aka Gakiriro, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira ibikorwa byo kuzimya.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, hari hataramenyekana icyayiteye, kuko yabaye mu masaha ya saa tanu (23h00) z’ijoro abantu bakoreramo bamaze gutaha.

Aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, kuko tariki ya 17 Kanama 2021, hahiye hangirika ibikoresho byinshi bituma abagakoreramo bagwa mu gihombo.

Indi nkongi yakibasiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gice kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *