Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi, Real Madrid yaciye agahigo ko kuzuza Ibikombe 100

Ikipe iri muzikomeye ku Isi ikina muri Shampiyona ya Espagne, Real Madrid, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe (Club) itsinze Al Hilal ibitego 5-3.

Hari kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro, kuri Prince Moulay Abdellah stadium yo muri Morroc, ubwo Real Madrid yacakiranaga na Al Hilal yo muri Saudi Arabia.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, mu mikino ya 1/2 Real Madrid yakuyemo Al Ahly ku bitego 4-1, Al Hilal isezerera Flamengo iyitsinze 3-1.

Muri uyu mukino wa nyuma, Real Madrid yawutangiye ubona inyotewe no kwegukana iki gikombe cyari bube ari n’icya gatanu cyayo, ibi yanaje kubigeraho kuko ku munota wa 13 gusa w’umukino, Vinicius Junior yari yamaze kunyeganyeza inshundura.

Ni igitego kinjiye nyuma yo guhererekanya hagati ya Valverde na Benzema.

Akimara guhabwa uyu mupira, Vinicius yarekuye ishoti riremereye, umunyezamu wa Al Hilal Abdullah Al-Mayouf abona inshundura zinyeganyega.

Nyuma y’iki gitego, Vinicius, Benzema na Valvelde bakomeje gukinana neza, ku munota wa 18, Benzema abona amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, ariko amahirwe ntiyamusekera.

Nyuma yo guhusha aya mahirwe, umupira wasanze Valvelde ahagaze neza ahita asongamo, igitego cya kabiri kiba kinyoye gutyo.

Nyuma yo gutsindwa ibi bitego, Al Hilal yahise ikanguka, ku munota wa 26 nayo inyeganyeza inshundura, ku gitego cyatsinzwe na Mousa Marega ku mupira yahawe na Mohammed Kano.

Nyuma y’uko ibitego byari bimaze kuba 2-1, Karim Benzema utarakinnye umukino wa 1/2, yahise anyeganyeza inshundura ku nshuro ya 3 ku ruhande rwa Real Madrid mbere y’uko igice cya mbere kirangira

Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagitangiye ishaka kurangiza umukino hakiri kare, ibi yahise inabigeraho kuko byageze ku munota wa 69 imaze gutsinda ibitego 5-1.

Ibi birimo icya Karim Benzema ku munota wa 54,  Valvelde ku munota wa 58 ndetse n’icya Vinicius ku munota wa 69.

Ni mu gihe ibitego 2 bya Al Hilal byatsinzwe ku munota wa 63 n’uwa 79, byombi bitsinzwe na Luciano Vietto.

Nyuma y’uyu mukino, Real Madrid yahise yuzuza Ibikombe 5 by’iri rushanwa, inaca agahigo ko kuzuza Ibikombe 100 imaze gutwara mu mateka yayo. Ibi binayigira iya mbere ifite byinshi ku Isi.

Muri ibi bikombe, harimo 35 bya Shampiyona ya Espagne, 19 bya Copa del Rey na 14 bya Champions League.

Luca Modric na Karim Benzema berekanye ibyishimo batewe no kwegukana iki gikombe

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *