Rwanda: Hagiye guhigwa Amagi abyara Imibu nk’uburyo bushya bwo kurwanya Malaria


image_pdfimage_print

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje bimwe mu byo Abanyarwanda bakwiriye gukora mu kwirinda Indwara ya Malaria ikunze kwibasira benshi mu bice bitandukanye by’Igihugu, harimo no guhiga ahororokera amagi abayara Imibu nko mu bishanga.

Mu byo basabwe, harimo gukuraho ibidendezi by’amazi, gupfundikira amazi aba ari mu bikoresho bitandukanye abantu bakoresha mu ngo zabo birimo ibidomoro, ibibindi, ingunguru ndetse n’ahandi hose haba hashobora kureka amazi kuko ariho hororekera imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria.

Ibi abaturage barabisabwa nyuma y’aho abashakashatsi ba RBC batangiye kugenda mu bishanga bashakisha iminyorogoto mito (Mosquito Larvae) ibyara imibu yo mu bwoko bwa Anopheles z’ingore ikaba ariyo ikwirakwiza udukoko dutera Malaria tuzwi nka Plasmodium.

Plasmodium ni udukoko dukurira mu mubu hanyuma ukadushyira mu maraso igihe urumye umuntu agahita yandura indwara ya Malaria.

Aba bashakashatsi bavuga ko imibu y’ubwoko bwose yororokera mu mazi kuko ariho itera amagi agakuriramo akavamo iminyorogoto mito ivamo imibu iguruka irimo n’itera Malaria.

Malaria ni imwe mu ndwara zandurwa na benshi ku Isi, imibare y’umwaka wa 2021 yerekana ko ku Isi hose abarenga miliyoni 240 barwaye Malaria ihitana abasaga ibihumbi 600.

Mu Rwanda hose imibare igaragaza ko abanduraga Malaria bavuye kuri miliyoni enye mu 2016 bagera kuri miliyoni imwe mu 2021 mu gihe abo yishe muri uwo mwaka ari abantu 69 gusa.

Uturere dukunze kwibasirwa na Malaria mu Rwanda ni Intara y’Iburasirazuma n’Amajyepfo cyane cyane mu duce tw’amayaga.

Iburengereazuba iyi ndwara ikunze kugaragara mu Karere ka Rusizi mu gace ka Bugarama kuko hashyuha cyane hakaba n’ibishanga by’imiceri bityo imibu ikahororokera cyane, mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo niko gakunze kwibasirwa cyane kubera ibishanga bihakikije bya Kabuye na Rugende.

Mazimpaka Phocas ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima muri Porogaramu yo kurwanya Malaria n’izindi ndwara zititaweho cyane izikomoka ku inigwahabiri, avuga ko ubwandu bwa Malaria akenshi buturuka mu mubu w’ingore wo mu bwoko bwa anopheles.

Ubu bwoko bw’imibu kimwe n’iyindi yose ikaba yororokera mu mazi cyane cyane mu bishanga kuko ikunda kuhatera amagi avamo iminyorogoto mito.

Mazimpaka yasabye abaturage kujya bakuraho ibidendezi by’amazi mu ngo zabo ndetse n’ahandi hose babibonye ngo kuko biri mu bituma imibu ibona aho iterera amagi ikororoka kurushaho.

Yongeyeho ko ubu habarurwa abasanga miliyoni 700 ku Isi bandura indwara zitandukanye zikwirakwizwa n’imibu kandi zikanica abantu benshi.

Ati “Dukwiye kurwanya ubwororokero bw’imibu mu ngo zacu, tukaryama mu nzitiramibu, tugakinga amadirishya n’inzugi mbere ya saa kumi n’ebyiri ndetse tukanisiga amavuta yirukana imibu ku bantu bakora akazi ka nijoro.”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2022 hagaragaye ubwandu bwa Malaria miliyoni 241 ndetse abagera kuri 627 000 irabahitana.

Afurika niyo yugarijwe cyane n’iyi ndwara kuko yihariye 95% by’ubu bwandu bwose bwabonetse ku isi ndetse na 96% by’impfu. Kuri uyu mugabane abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bicwa cyane n’iyi ndwara kuko bagize 80% by’izi mpfu zose.

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2021 mu Rwanda abantu 1.152.430 barwaye malaria, aho bagabanyutse ku kigero cya 38.3% ugereranyije n’abasaga miliyoni eshatu bayirwaye mu 2020.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *