Nyuma y’Amezi 7 Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basinyije guhabwa Mudasobwa, Amaso yaheze mu Kirere

Hari abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bavuga ko hashize amezi arindwi basinye amasezerano yo guhabwa mudasobwa  ariko  ntibarazibona. 

Aba banyeshuri bafite impungege z’uko hari abashobora kurangiza kaminuza batarazihabwa dore ko abenshi biga mu mwaka wa nyuma.

Gutanga mudasobwa ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko bisubukurwa mu mpeshyi y’umwaka ushize byari byarasubitswe bivuye ku kunenga ubuziranenge bw’izatangwaga zo mu bwoko bwa Positivo.

Mu kwa Gatandatu iyi gahunda isubukurwa abanyeshuri basinyanye amasezerano na BRD babwirwa ko bazihabwa mu mezi atatu ariko ngo n’ubu ntibarazihabwa.

Bamwe mu basinyiye izi mashini muri system ya BRD yitwa Minuza harimo n’abari mu myaka isoza.

Bavuga ko bagowe no kwandika ibitabo hakaba hari impungenge ko bazasoza Kaminuza batazibonye.

Barasaba ko guhabwa izi mashini byihutishwa nk’uko byari bikubiye mu masezerano basinye aho ngo bagombaga guhita bazihabwa mu mezi atatu.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius avuga ko gutinda guhabwa izi mudasobwa ku banyeshuri biga i Huye byatewe n’abazihawe mbere bikagaragara ko hari abazigurishije bisaba kubanza kubikurikirana. Kabagambe avuga ko mu minsi ya vuba iyi gahuda iza gusubukurwa. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *