DR-Congo: Amwe mu Majwi yafashije Perezida Tshisekedi kongera gutorwa yagizwe impfabusa

Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashehe ibyavuye mu matora mu duce dutandukanye tw’Igihugu kubera icyo yise uburiganya no gutera ubwoba abaturage babahatira gutora abo badashaka.

Mu bagizweho ingaruka n’iryo seswa harimo abaministiri batatu bari batowe n’abaguverineri b’intara bane barimo n’uwintara ya Kinshasa.

Ibi bibaye mu gihe abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba ko amatora yose muri rusange aseswa hagategurwa andi mashya.

Bavuga ko ayo matora yaranzwe n’ubukererwe budasanzwe, abantu kwibura ku ma lisiti y’tora, uburiganye no kwiba amajwi.

Aya matora yabaye ku itariki ya 20 ukwezi gushize byabaye ngombwa ko iminsi yo gutora yongerwa kugeza tariki ya 27 kubera ibibazo by’ubukererwe n’ibikoresho kutagerera igihe kuri za biro z’itora.

Aba ministiri bagaragara ku rutonde rw’abakandida basheshwe barimo Antoinette Kipulu Kabenga, wo guteza imbere imyuga, Didier Mazenga Mukanzu w’ubutwererane bw’akarere na Nana Manuanina Kihimba, ministiri mu biro by’umukuru w’igihugu.

Imibare y’agateganyo yatanganjwe na komisiyo y’amatora igaragaza ko Prezida Felix Tshisekedi yatsinze ku majwi 73 ku ijana. Imibare ya nyuma izatanganzwa n’urukiko rulinda iremezo ry’itegeko nshinga. (VoA)

Imibare y’agateganyo yatanganjwe na komisiyo y’amatora igaragaza ko Prezida Felix Tshisekedi yatsinze ku majwi 73 ku ijana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *