Koreya y’Epfo yarashweho Ibisasu 60 na Koreya ya Ruguru

Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bigera kuri 60 ibyerekeza hafi y’icyirwa cya Yeonpyeong cyo muri Koreya y’epfo ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi.

Ibi byatangajwe n’igisirikari cya Koreya y’epfo.

Ni nyuma y’umunsi umwe ibi bihugu byombi bikoze imyitozo ya gisirikari hafi n’umupaka ubihuza.

Kuwa gatanu na none Koreya ya ruguru yari yarashe ibindi bisasu 200 ibyerekeza ku birwa bibiri bidatuwe cyane bya Yeonpyeong na Baengnyeong.

Ikirwa cya Yeonpyeong, kiri mu bilometero hafi 115 uvuye I Seoul umurwa mukuru wa Koreya y’epfo gituwe n’abaturage hafi 2,000 mu gihe Baengnyeong, yo iri mu bilometero 210 uvuye mu murwa mukuru ituwe n’abaturage 4,900.

Koreya y’epfo yahise itanga integuza yo kwimuka ku baturage batuye ibyo birwa. Ni ku nshuro ya mbere Koreya ya ruguru irashe ibisasu byinshi ibyerekeza kuri ibyo birwa kuva mu 2010.

Koreya y’epfo yavuze ko ifata ibi bitero nk’ubushotoranyi no kugerageza guhungabanya umutekano mu karere kandi ko yiteguye kwihimura kuri Koreya ya ruguru bibaye ngombwa.

Ibi bitero bibaye nyuma y’igihe gito Koreya ya ruguru itangaje ko yikuye burundu mu masezerano yari yarasinyanye na Koreya y’epfo yo guhoshya amakimbirane ku mpande zombi.

Ni amasezerano yari yaremejwe mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *