Nyuma y’Amategeko, Kimenyi na Muyango bahamije Umubano wabo imbere y’Imana n’abantu (Amafoto)

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru na AS Kidali, Kimenyi Yves, yasabye anakwa Uwase Muyango Claudine babyaranye Imfura.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ubera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Yari agaragiwe n’abarimo; Biramahire Abeddy wa UD Songo muri Mozambique, Mugunga Yves wa Kiyovu, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo wa Mukura VS ndetse n’umunyarwenya Zaba Missed Call n’abandi.

Miss Muyango yari agaragiwe n’abakobwa biganjemo abitabiriye Miss Rwanda. barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Umukundwa Clemence (Miss Cadette), Umutoni Witness wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Jordan Mushambokazi.

Nyuma yo gusaba no gukwa hakaba hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwiyakira byose n’ubundi bibera muri Romantic Garden.

Itorero Inganzo ngari ni ryo ryasusurukije abitabiriye ubu bukwe ni mu gihe Victor Rukotana ari we wasohoye umugeni.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu biro by’Umujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Kimenyi Yves na Muyango basanzwe babana ndetse banabyaranye umwana w’ umuhungu nawe wari witabiriye ubukwe bwabo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *