Nyanza: Yasanganywe n’Inshoreke mu Buriri bombi bateragurwa ibyuma

Mu Karere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo y’Iguhugu, humvikanye inkuru y’umugore wateye ibyuma umugabo we nyuma yo kumusangana n’inshoreke mu buriri.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Abaturage baturanye n’uyu mugabo utuye mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kavumu Umudugudu wa Karukoranya ya 2, batangarije THEPDATE ko uyu mugabo n’umugore we bari baratandukanye batabana mu nzu.

Ubwo uyu mugore yahabwaga amakuru n’abaturanyi be ko umugabo we aryamanye n’inshoreke mu buriri, yageze aho hahoze ari mu rugo rwe aturutse i Kigali, asanga umugabo we abyutse n’iyo nshoreke ye, ahita abateragura ibyuma ahantu hanyuranye ku mubiri wabo.

Uyu mugore yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, aho yahise afungirwa kuri station ya Rib yo mu murenge wa Busasamana, abakomerekejwe nabo bajyanwa Kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yasbye abaturage kujya birinda kwihanira ku makose yose Yaba yabaye, ababwirako kwihanira nacyo Ari icyaha gihanwa n’amategeko, abasabako bajya begera ubuyobozi bubishinzwe aho gukora ibikorwa bigayitse byabaviramo kwamburana ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *