Gukubita Ivi mu Bugabo bw’Umukinnyi byamuviriyemo guhagarikwa gusifura


image_pdfimage_print

Umusifuzi wo mu gihugu cya Mexique, Fernando Hernandez, yahagatiswe gusifura imikino 12 nyuma yo gukubita Ivi mu bugabo bw’Umukinnyi.

Ibi yabikoze ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona ya Mexique, wari wahuje America Club na Leon.

Ikinyamakuru BBC cy’Abongereza dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko ibi byabaye mu gice cya kabiri, aho Fernando Hernandez yari yagiye kuri VAR kureba niba igitego cyari gitsinzwe na Club America ari cyo.

Yavuye kuri VAR ahita acyemeza, bituma abakinnyi ba Leon bamuzenguruka nawe agira uburakari ahita afata umwanzuro wo guhitamo umukinnyi witwa Romero Lucas amukubita ivi mu myanya y’ibanga ndetse anamuha ikarita y’umuhondo.

Iki gitego cyateje ibi byose cyari icya 2 cyo kwishyura ari nacyo cyatumye amakipe yombi arangiza umukino anganya 2-2.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *