Mozambique: Perezida Nyusi yashimye Ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda

Perezida w’Igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yagarutse ku Butwari Ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu kazi ko guhashya Umwanzi (Ibyihebe) byari byaraciye ibintu muri iki gihugu, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Dergado.

Bwana Filipe Jacinto Nyusi yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Mata 2023, ubwo yavugaga ko abikuye ku Mutima yanyuzwe n’akazi gakomeye kandi gasaba ubwitange Ingabo z’u Rwanda zagaragarije Igihugu cye.

Mu magambo ye yagize ati:

Mwakoze akazi gakomeye muhashya Abarwanyi bari mu Mitwe irwanya Ubutegetsi. Kuri ubu, bose barahunze, bagiye ahandi, mwarakoze Cyane.

Uretse Nyusi washimiye Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi, mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kuvuga ko akazi izi Ngabo zikora muri Mozambique ari akazi gakomeye kandi gasaba ubwitange, bityo ko abagakora bagakora nk’aho barinda Umutekano w’u Rwanda.

Byagenze bite ngo u Rwanda rwohereze Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique?

Ku busabe bwa Leta ya Mozambique, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu Ntara ya Cabo Delgado, Intara yari ikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, mu 2021 ubwo izi ngabo zoherezwaga muri Mozambique, ryavugaga ko ingabo na Polisi by’u Rwanda byoherejwe muri Mozambike bizakorana n’ingabo z’iki gihugu n’iza SADC mu kurwanya ibi byihebe bikunze guca imitwe abantu no kwica abasivile.

Ryakomeje rivuga ko zitagiye muri Mozambike kurebera ubwicanyi ahubwo zizahangana n’izi nyeshyamba mu kugarura umutekano muri aka gace ndetse zishyireho uburyo bw’umutekano buhamye.

U Rwanda rwo ruvuga ko kohereza ingabo muri Mozambike ari ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, n’intego u Rwanda rwihaye yo kurengera abasivili nk’uko bigaragazwa n’amasezerano yashyiriweho umukono I Kigali 2015 yo gutabara abasivili aho ariho hose bari mu kaga.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame, baganira ku bufatanye mu guhashya iterabwoba.

Icyo gihe, ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, gusa Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique yari imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba byagabwaga n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Ibitero mu gace ka Cabo Delgado byatangiye mu 2017, ariko biza gukaza umurego mu 2020, ubwo izi ntagondwa za kiyisilamu zigarurira uduce tw’iyi ntara turimo Umujyi wa Mocimboa de Praia.

Muri uwo mwaka, izo ntagondwa na none zigaruriye Umujyi wa Palma, nyuma y’ibitero byaguyemo abasivili barenga ibihumbi 2000 abandi barenga 35,000 bava mu byabo.

N’ubwo ingabo za Leta ya Mozambike zakomeje gukubita inshuro uwo Mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanywe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total ikaba yarashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwa remezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi nabyo byarangiritse.

Itangazo Leta y’u Rwanda yashyize hanze mbere y’uko izi Ngabo zerekeza muri Mozambique

 

Ku ikubitiro, u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi 1000

 

Mu bihe bitandukanye, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma

 

Impamvu Ingabo z’u Rwanda zatsinze Urugamba Muri Mozambique, zirimo no gukorana bya hafi n’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *