Mutsinzi Antoine yatangiye imirimo nk’umuyobozi mushya w’Akarere ka Kicukiro, avuga ko yishimiye Inshingano yahawe

Akarere ka kicukiro nka kamwe muri dutatu tugize umugi wa Kigali kabonye umuyobozi mushya, Mutsinzi Antoine, wasimbuye Umutesi Solange.

Mutsinzi Antoine yabonye izuba mu 1978, kuri ubu akaba yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko n’ubwo yatunguwe no guhabwa izo nshingano, ngo yashimishijwe n’icyo cyizere yagiriwe.

Bwana Mutsinzi wari usanzwe akorera imirimo ye mu karere ka Rulindo, aho yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yazamuwe mu ntera nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku itariki 31 Werurwe 2023, riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeza ko agizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, aho yungirijwe na Ann Minique Huss.

Ibi byabaye nyuma y’uko Umukuru w’igihugu Paul Kagame yari aherutse kunenga uwari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere, Umutesi Solange, hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, kubera ko nta cyo bakoze ku nzu yabonye imaze igihe yubakwa mu Karere ka Kicukiro aho yari iteje ikibazo cy’umwanda.

Antoine Mutsinzi,afite umuryango aho we  n’uwo bashakanye bafitanye abana babiri b’abahungu.

Amakuru agera kuri theupdate  avugako  Mutsinzi yatunguwe no kugirwa Umuyobozi wa kicukiro ariko Kandi inshingano yahawe n’ikizere yagiriwe byamushimishije.

Yagize Ati:”Byarantunguye ariko byarananshimishije kuko ni ukwimura inshingano, gusa bigasaba izindi mbaraga kuko iyo ugereranyije Rulindo na Kicukiro usanga hari itandukaniro, ariko ntabwo bivuze ko umuntu atashyira imbaraga mu gukomeza gukurikirana, mu gukorana n’abandi kuko hari abantu batandukanye umuntu akorana nabo kugira ngo mubashe kugera ku ntego igihugu cyihaye. Igisabwa gusa ni uguhuza imyumvire, mukanahuza icyerekezo, kuko dufatanyije byose birashoboka”.

Uyu mugabo uvuka mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, yize amashuri abanza mu Karere ka Gatsibo, umwaka wa mbere w’ayisumbuye awiga muri Collège APAPEK y’i Rulindo, ayasoreza mu Rwunge rw’Amashuri ya Muhura mu Karere ka Gatsibo muri 2001.

Ibyo kwiga ntibyarangiriye aho, kuko yakomereje amashuri ya Kaminuza mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’uburezi (KIE), aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) muri 2007, mu bigendanye no kwigisha Imibare na Physique, ahita atangira akazi ko kwigisha muri GS Muhura.

Muri 2008 yagiye gukora muri Minisiteri y’Uburezi, aho yari ashinzwe amahugurwa y’abarimu muri Siyance, aho yamaze imyaka ibiri ajya gukomereza amasomo mu Buyapani, akahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu mibare n’uburezi, mu mwaka wa 2014.

Akirangiza amasomo ye mu Buyapani, Mutsinzi yahise agaruka mu Rwanda asubira muri Minisiteri y’Uburezi aho yari ashinzwe ishami rishinzwe amahugurwa y’Abarimu (Teacher Training Unit), muri 2017 ashingwa Siyanse mu Kigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) gishamikiye kuri Minisiteri y’uburezi, aho yakoze umwaka umwe ahagarika akazi muri 2018.

Nyuma yo guhagarika akazi muri REB, yashinze Kampani igamije guteza imbere uburezi.

Ati “Nahagaritse akazi muri 2018 mu rwego rwo gutanga umusanzu wanjye muri private sector, ni bwo nashinze Kampani yitwa Keza Education Future Lab, igamije kureba uko twahuza ireme ry’uburezi dukoresheje ikoranabuhanga cyane cyane mu bana bato, n’ubu iyo centre iracyakora, ifite abakozi bahoraho”.

Ako kazi yagahuzaga n’akandi yakoraga muri UNICEF nk’umukonsilita, anakorana n’Umushinga w’Abongereza, aho yafashaga REB mu bikorwa binyuranye.

Mutsinzi yaje gukorera mu karere ka Rulindo muri 2021, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ni nyuma y’uko yari mu nshingano zinyuranye mu karere ka Nyarugenge, aho yabaye muri Njyanama y’akarere ndetse atorerwa no kuyobora Inama Njyanama y’ako karere, uturere dushyizwe mu maboko y’umujyi wa Kigali, aba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ari naho yavuye ajya kwiyamamariza mu karere ka Rulindo, atorerwa kuba Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Abajijwe ku gashya azaniye Kicukiro, yagize ati: “Ntabwo navuga ngo agashya ni akahe, ariko ni ugukomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa, gushyira imbaraga mu kureba uburyo bwakoreshwa kugira ngo tugere ku iterambere umuturage w’umujyi wa Kigali yifuza, kandi ikigaragara ni uko iyo Abanyarwanda twishyize hamwe byose tubishobora”.

Arongera ati “Ntabwo Antoine ndi igitangaza, ariko gufatanya n’abandi biguha imbaraga kugira ngo turebe ko twagera ku iterambere cyangwa icyo abaturage bakwifuzaho, ibyo ni byo nzashyira imbere nkorana n’abandi neza, hari inzego zitandukanye iz’abakorerabushake zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu, ni ukureba uko abantu bahuza imyumvire n’icyerekezo bakihuta mu iterambere”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage agiye kuyobora ubufatanye, avuga ko agiye kuyobora akarere azi neza kuko yabaye muri Nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Mu buzima busanzwe, Mutsinzi avuga ko akunda gusabana n’abantu, ati:“Nkunda ubuzima busangiwe rwose, haba ku meza haba mu mikino, nkunda gusabana n’abantu cyane cyane iyo duhuje tuganira ibiteza imbere umwuga dukora”.

Avuga ko afata umwanya wo gukora siporo cyane cyane kwiruka, mu rwego rwo kuruhuka no gutekereza neza, gusa avuga ko mu kwidagadura akunda indirimbo zo hambere (Karahanyuze), aho ngo akunda ubutumwa buzikubiyemo, agakunda n’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu mugabo usize Akarere ka Rulindo ku mwanya wa gatatu mu mihigo ya 2021-2022, yashimiye abaturage bo muri aka Karere n’abakozi b’Akarere ku mikoranire myiza yabaranze.

Ati:“Ndashimira abaturage n’abo twakoranye mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Rulindo, sinshidikanya ko uwo musingi ari wo ushobora kuba uvuyemo uyu musaruro cyangwa iki cyizere”.

Yungamo ati:“Baramfashije, twakoranye neza turafatikanya, kandi ndakomeza kubifuriza gukomeza gutera imbere, nka Rulindo twakoreraga hamwe ntacyo nakoraga njyenyine, kandi ndizera ko imbaraga zigihari bazakomeza guteza imbere abaturage”.

Yagize icyo abwira ubuyobozi bukuru bwamugiriye icyizere, ati:“Ndabashimira cyane, kandi mbizeza ko ntazabatererana rwose, ntabwo nzabatenguha nzakora ibishoboka byose nk’umuntu, kandi ndizeza ko ibyo banyifuzaho nzabigeraho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *