Nyagatare: Dr Ngirente yasabye ubuyobozi kuba hafi Umushinga ‘Gabiro Agri Business Hub’ 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangiye gusura imishinga itandukanye mu ntara y’Iburasirazuba, ku ikubitiro yasuye umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo. 

Ni umushinga wa Gabiro Agri commercial ushyirwa mu bikorwa na company ya Gabiro Agri business Hub mu Murenge wa Rwimiyaga iruhande rw’umugezi w’Akagera mu karere ka Nyagatare.

Iki kidendezi cy’amazi gishobora kwakira metero cube ibihumbi 120 z’amazi, mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga harimo aya mazi azakoreshwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 5600, gusa umushinga uzarangira huhirwa hegitari ibihumbi 16.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Gabiro Agri business Hub, Dr Uwituze Solange avuga ko uyu mushinga uzanye n’ibikorwa remezo bizafasha abaturage.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye inzego zitandukanye gufasha abaturage bimuwe aharimo kubera uyu mushinga batari bafite ibyangombwa by’ubutaka, kugira ngo ibigendanye n’ingurane zabo baturage bikemuke dore ko abafite ibi bibazo basaga 200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *