Kigali: General Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu no kucyitangira

Spread the love

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen James Kabarebe yasabye urubyiruko rukora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali kurangwa n’indangagaciro zigamije guteza imbere igihugu.

Uru rubyiruko 600 rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo yihariye yiganjemo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abanyonzi,abanyabukorikori,abayede, abafundi n’indi mirimo iciriritse.

Muri gahunda yiswe “Rubyiruko Menya amateka yawe” uru rubyiruko rwabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi rusobanurirwa amateka  ya Jenoside uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Banasuye kandi ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi iherereye ku nteko Ishinga Amategeko.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano Gen James Kabarebe yabasobanuriye amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva mbere ya Jenoside, mu gihe cya jenoside ndetse no kugeza Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA.

Yabasabye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu no kucyitangira.

Uru rubyiruko rwagaragaje ko gusura ibi bice bibumbatiye amateka y’u Rwanda bakanahabwa ibisobanuro bizabafasha kurushaho gukunda igihugu,kurwanya ubukene no kurwanya abapfobya  bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yasabye uru rubyiruko kurushaho gukora rukiteza imbere n’imiryango yabo kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye.

Uru rubyiruko 600 rwo mu mujyi wa Kigali ni icyiciro cya 2 gihawe ibiganiro ku mateka y’u Rwanda aho biteganijwe ko urubyiruko ibihumbi 2000 mu byiciro 3 ruzahabwa ibi biganiro.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano General James Kabarebe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *