Ngoma: Dr Ngirente yasabye gufasha abiga Imyuga kubona aho bimenyereza 

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasuye ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC Ngoma) maze asaba inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kubona aho bashobora kwimenyereza umwuga.

Amasomo y’ubwubatsi, ububaji, ubukanishi bw’ibinyabiziga, ibijyanye n’amashanyarazi,amahoteli n’ubukerarugendo ni amwe mu masomo atangirwa kuri iri shuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Ngoma.

Ubwo Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yasura ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC Ngoma, biciye mu mikoro ngiro abanyeshuri, bamugaragarije ko ubumenyi barimo gukura kuri iri shuri buzabafasha mu iterambere ryabo.

Minisitiri w’Intebe yasabye inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kubona ibigo na za minisiteri zikora ibifitanye isano n’ibyo abanyeshuri biga, kugira ngo barusheho gutyaza ubumenyi mu byo biga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette avuga ko hari imbaraga zigiye kongerwamo mu bijyanye no gufasha aba banyeshuri.

Abanyeshuri basaga 1600 ni bo biga muri IPRC Ngoma, umubare munini w’abanyeshuri bahiga ni abiga amasomo y’ubwubatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *