Mu ruzinduko ari gukorera mu Ntara y’Uburasirazuba, Dr Ngirente yasuye abahinzi b’imbuto mu Turere twa Kayonza na Ngoma

Abahinzi b’imbuto bo mu Turere twa Kayonza na Ngoma baravuga ko ubuhinzi bakora buzabafasha kwivana mu bukene kuko babukora kinyamwuga. 

Ibi babigaragaje ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasuraga ahakorerwa ubuhinzi bw’imbuto kuri hegitari zisaga ibihumbi 400.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga uyu mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto witezweho kuzamura imibereho y’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko uyu mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ujyanye n’imiterere y’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye aba bahinzi gushyira imbaraga muri ubu buhinzi kuko isoko ry’umusaruro wabo rihari, abasaba kandi kurwanya imirire mibi.

Uyu mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto ukorera mu mirenge 3 yo mu Karere ka Kayonza na Ngoma watwaye ingengo y’imari ingana na miriyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubu harimo kurebwa uburyo ibikorwa byo kuhira byakwifashishwa imirasire y’izuba aho gukoresha imashini zuhira hakoreshejwe mazutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *