Ubwikorezi: Gukora urugendo n’Indege muri EAC birahanitse

Bamwe mu bakoresha indege mu ngendo zabo kimwe n’abacuruzi b’amatike yazo, bavuga ko kuba umubare wa za sosiyete zikora ubwikorezi mu kirere ukiri hasi mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari kimwe mu bituma ibiciro by’ubw’ubwikorezi mu kirere bikiri hejuru.

Ibi bituma aka karere gatakaza miliyoni 200 z’amadolari yagakwiye kuba yinjizwa no gutwara abantu n’abantu mu kirere.

Inyigo yakozwe n’akanama gashinzwe ishoramari mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yerekana ko ikibuga cy’indege cya Juba muri Sudani y’Epfo ari icya 4 ku mugabane wa Afurika kikaba n’icya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba mu guca amafaranga menshi abagenzi cyangwa imizigo bikinyuzwaho aho nibura umugenzi umwe acibwa amadolari 122.

Ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi umugenzi acibwa amadolari 80, icya Entebbe muri Uganda umugenzi agatanga amadolari 60, Ikibuga cya Jomo Kenyatta muri Kenya hatangwa amadolari 50, Tanzania ni amadolari 28 mu gihe ikibuga cy’indege cya Kigali umugenzi atanga amadolari 42.

Abacuruzi b’amatike y’indege mu Mujyi wa Kigali bavuga ko muri rusange ibiciro by’aya matike biri hejuru muri Afurika yose ugereranije n’indi migabane.

Mu bindi bice bya Afurika hemeranijwe amafaranga acibwa umugenzi ugeze ku kibuga runaka aho mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo ari impuzandengo y’amadolari 41.1, Afurika yo hagati ni amadolari 22.1, Afurika y’Iburengerazuba ni amadolari 9.9, iy’Amajyaruguru ni amadolari 8.6, Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nta mafaranga yagenwe.

Abifashisha indege mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko kuba kompanyi z’indege zikiri nke muri aka karere nabyo biri mu bituma ibiciro byo kuzigendamo bikomeza gutumbagira.

Cyokora ku rundi ruhande amafaranga acibwa sosiyete y’indege inyuze ku kibuga cya kimwe mu bihugu bya EAC ni make kuko ari amadolari hafi 430 mu gihe mu bindi bibuga ari hagati ya 500 na 1100.

Ubwo yitabiraga inama yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika yabereye i Kigali mu mwaka ushize, Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutera intambwe mu kwihutisha amasezerano yo gufunguranira ikirere ku nyungu zo kwagura ubuhahirane kuri uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *