Nyabihu: Abayobozi bahishira abasambanya Abangavu banenzwe

Bamwe mu bakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Nyabihu baranenga bagenzi babo bagira uruhare mu guhishira abasambanya abana b’abakobwa kuko bituma iri hohoterwa ridacika.

Ni mugihe imibare y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abana b’abakobwa baterwa inda zitateganijwe mu karere ka Nyabihu itajya ijya munsi y’abana 500 buri mwaka.

Aba bakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko hari bagenzi babo bahishira abasambanya abana b’abakobwa bashingiye ku kimenyane n’izindi mpamvu, bagaragaza ko zidakwiye.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko abana baterwa inda zitateguwe ari imwe mu ngaruka zikomoka ku kutubahiriza uko bikwiye ihame ry’uburinganire, bityo ko rigomba kumvikana neza bihereye ku bayobozi begereye abaturage.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2022 mu Karere ka Nyabihu hari abana b’abakobwa 550 batewe Inda zitateganijwe, mu mwaka wa 2021 bari 603, mugihe uwawubanjiriie wa 2020 bari 610.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *