Perezida Kagame yitabiriye Inama ya COP28

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP28 izwi nk’inama y’abanyamuryango.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yitabiriye ibirori byabereyemo gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza afatanyije na Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.

Gahunda ya Sustainable Markets Initiative yatangiye mu mwaka wa 2020 itangijwe n’Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales, ihuriza hamwe ibigo mpuzamahanga by’abikorera, inganda ndetse n’ibigo by’imari na za guverinoma mu rwego rwo guhanga uburyo bw’imikorere butangiza ibidukikije mu rwego rwo guharanira ejo hazaza heza h’umubumbe w’isi.

Inama ya COP28, ni iya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibidukikije. Yatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo, ikazasozwa tariki 12 Ukuboza 2023 i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, UAE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *