Shampiyona y’u Rwanda: Umutoza wa 6 amaze guhambirizwa nyuma y’Iminsi 11 gusa

Uko iminsi ishira havaho umwe niko bikomeza gukomerana abatoza batoza amakipe ari gukina Shampiyona y’u Rwanda y’Umwaka w’i 2023/24.

Nyuma y’uko hamaze gukinwa iminsi 11 muri 30 iranga Umwaka w’imikino, Abatoza Batandatu (6) bamaze gutandukana n’amakipe batozaga.

Uwa Gatandatu yabaye André Casa Mbungo watandukanye na AS Kigali mu Ijoro ryakeye, ku mpamvu zavuzwe ko ari ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Umuyobozi ushinzwe imibereho muri AS Kigali, Bwana Innocent Bayingan, yatangaje ko uyu mutoza yabagejejeho Ibaruwa y’ubwegure ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023.

Bayingana yagize ati:“Nibyo koko Casa yadusezeyeho kuko Ibaruwa yegura twayakiriye ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu”.

Yakomeje agira ati:“Ikipe irasigaranwa na Shaban Mbarushimana wari usanzwe ari Umutoza wungirije, kugeza tubonye undi Mutoza mushya”.

Umunsi umwe mbere y’uko asezera kuri AS Kigali, Casa yari yatangaje ko itsinda ry’abakinnyi afite ritamwemerera kugera ku ntego yihaye.

Yunzemo ati:“Uretse ibi, inshuro nyinshi naganiriye n’ubuyobozi bw’ikipe ibijyanye n’uko bahemba abakinnyi kuko Amezi yari ashize ari abiri batazi Umushahara, gusa batereye Agati mu Ryinyo. Ibi byakomezaga kugira ingaruka ku musaruro abakinnyi batanga mu Kibuga”.

Mbungo yari muri AS Kigali guhera tariki ya 25 Mata 2022, aho yari yagarutse muri iyi kipe ku nshuro ya Gatatu.

Kimwe mu bikomeye yibukirwa muri iyi kipe, ni Igikombe cy’Amahoro yayihesheje.

Casa asize AS Kigali ku mwanya wa 13 mu makipe 16 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 10 nyuma y’umunsi wa 11.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, baribaza iherezo ry’aho ibintu bigana, kuko nyuma y’Amezi 3 gusa Shampiyona itangiye Abatoza Batandatu bamaze gutandukana n’amakipe yabo.

Cassa Mbungo André yasezeye kuri AS Kigali nyuma y’Umwaka n’Amezi 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *