“N’ubwo twahuye n’ibihato mu myaka 10 ishize, Urugendo rwo kugira Afurika twifuza mu 2063 tuzarwesa” – Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko inzitizi zagaragaye mu myaka 10 ya mbere y’urugendo rwo kugira Afurika yifuzwa bitarenze 2063, zitazigera zikumira uyu Mugabane kugera ku nzozi zawo.

Yabigarutseho ubwo abagize inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, basozaga umwiherero w’iminsi 3 waberaga i Kigali.

Abari bawurimo bemeza ko imbogamizi zagaragaye mu myaka 10 ya mbere y’urugendo rwo kugira Afurika yifuzwa bitarenze 2063, zitazabakumira mu kugera kuri izo ntego uyu mugabane wiyemeje bitarenze uwo mwaka.

Imyaka 10 y’uru rugendo yaranzwe n’intambara hirya no hino kuri uyu mugabane, ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, inzara yariyongereye kuri benshi ndetse n’ubukene bushegesha benshi mu bihugu byinshi byo muri Afurika nkuko byemejwe n’abari muri uyu mwiherero.

Albert Muchanga umwe muba komiseri bitabiriye umwiherero w’inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagize ati:”Amahoro n’umutekano biracyari imbogamizi mu bihugu bimwe na bimwe by’ibinyamuryango byacu, ubukene buracyari imbogamizi muri bimwe mu bihugu byacu ndetse hakiyongeraho uburemere bw’inguzanyo z’amahanga. Twafashe icyemezo cyo gutangiza intego za Afurika Yunzwe Ubumwe za 2063 kandi kuba twarafashe icyo cyemezo, bivuze ko uruhare rwo kuzishyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye kandi neza biri mu maboko yacu nk’Abanyafurika kandi twiteguye kubikora.”

Minisitiri Biruta avuga ko inzitizi zagaragaye mu myaka 10 yabanje uru rugendo, zitazigera zikumira uyu mugabane kugera ku nzozi zawo.

Ati “Ndifuza kuvuga ko ibimaze kuva mu myanzuro twafatiye muri uyu mwiherero ni uko imbogamizi twabonye mu ishyirwa mu bikorwa by’intego za 2063 mu myaka 10 yabanje ntabwo ndetse nta nubwo zizigera zitubuza gukomeza imbere twihutisha ishyirwa mu bikorwa intego za 2063. Dufitiye abaturage bacu umwenda wo kubigeraho bityo tukagera kuri Afurika twifuza.”

Bamwe mubo uyu mwiherero washyizeho imbaraga ni ibigo nyafurika by’imari, sosiyete sivile n’abagize urwego rw’abikorera bazafatanya n’ubuyobozi buhamye bw’ibihugu bigize uyu mugabane mu kugera kuri Afurika yifuzwa bitarenze mu 2063. (RBA)

Amafoto

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *