Basketball: Imikino y’Akarere ka 5 yari itegerejwe i Kigali yasubitswe

Imikino y’Akarere ka Gatanu (5) yari iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu Cyumweru cya gatatu cy’uku Kwezi kwa 10 (Ukwakira) yasubitswe.

Byari biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki ya 21-18 Ukwakira 2023. Gusa, yegejwe inyuma, aho izakinwa hagati ya tariki 28 Ukwakira n’iya 04 Ugushyingo 2023.

Ku ruhande rw’u Rwanda, izitabirwa n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR WBBC) yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’i 2023, n’ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG WBB) yabaye iya kabiri.

Amakipe 10 ahagarariye Ibihugu bigize aka Karere, niyo amaze kwemeza kuzaba ari i Kigali, mu gushaka itike ya Shampiyona y’Afurika.

Ni amakipe azaba ahagarariye Ibihugu bya; Uganda, Burundi, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Iyi mikino izatanga itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri hagati ya tariki ya 8 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2023, iyi nayo ikazitabirwa n’amakipe 10.

Muri iyi mikino, ntagihindutse, u Rwanda ruzahagararirwa na APR WBBC ndetse na REG WBBC.

Mu Mwaka ushize, iyi mikino y’Igikombe cy’Afurika, u Rwanda rwahagarariwemo na APRR WBBC, yasoreje ku mwanya wa 8 mu makipe 10.

Amakipe amaze guhamya kuzerekeza i Kigali

  • Tanzaniya: Vijana Queens na JKT Stars
  • Rwanda: APR na REG
  • Sudani y’Epfo: Nile Legends
  • Uganda: JKL Lady Dolphins na UCU Lady Canons
  • Burundi: Gladiators
  • Kenya: Kenya Ports Authority (KPA) na Zetech University.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *