Nyarugenge: Intambi zituritswa n’Ikigo gicukura Amabuye y’Agaciro zibangamiye Abaturage

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyarugenge mu Kagari ka Rurenzi baratangaza ko babangamiwe na kompanyi yitwa Rwanda Quaring Meaning ihacukura amabuye ikoresheje uburyo buzwi nko guturitsa intambi, bakaba bavuga ko urusaku rukomoka kuguturitsa intambi rubateza umutekano muke kandi n’inzu zabo zatangiye kwangirika.

Ubaruta Angelique na Ndayisenga Valens ni abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge Akagari ka Runzeze Umudugudu wa Ruzenga, kuva ku nzu zabo ujya ku birombe bicukurwamo amabuye nta metero 150 zirimo.

Inzu zabo zatangiye kwiyasa abandi bakubwira ko ivumbi ritumuka iyo basya amabuye ribabangamiye.

Bose icyo basaba ni uko bakwimurwa aha hantu kuko ngo hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahanini babishingira ku kuba buri uko urutambi ruturikijwe inzu zabo zangirika bakibaza uko bazahora mu gusanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere avuga ko bamenye iki kibazo kandi ngo hari abatangiye kwimurwa.

Kugeza ubu aha hacukurwa amabuye hari imiryango igera ku 9 ubuyobozi buvuga ko bwabaruye yangijwe n’intambi zaturikijwe muri izo ngo zarangiritse cyane ku buryo bagomba kwimurwa.

Nubwo hari abandi batuye hafi aho bavuga ko inzu zabo zangiritse ariko bo ngo bagiye kubivuga kubuyobozi  byanga kwakirwa.

Rwanda Quaring meaning ifite amasezerano y’imyaka ibiri yo gucukura amabuye aha hantu, ikaba yaratangiye muri 2021.

Abaturage bimuwe ngo birashoboka ko bazahagaruka igihe imyaka ibiri yahawe iyi campanyi yo gucukura yaba irangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *