Kamonyi:“Ntacyo kwitwaza mu gihe mutohereje abana kwiga” – Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ababyeyi bagifite abana mu rugo bitwaje ubushobozi buke, kwihutira kubohereza ku mashuri kuko Leta yakoze ibishoboka byose ngo abana bose bige.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, Mu nteko rusange y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma ahagarutswe no ku kibazo cy’abacukura amabuye y’agaciro biyise “abahebyi” banateza umutekano muke.

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage ko bafatanya n’ubuyobozi kurwanya ibi bikorwa bibi.

Minisitiri Musabyimana yibukije ababyeyi gushyira abana babo mu mashuri no kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare kugira ngo basigasire ubuzima.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ababyeyi bagifite abana mu ngo batarajya ku ishuri kwihutira kubajyana kandi n’ufite amakuru y’abana bakiri mu ngo akayatanga.

Gusa uwitwa Ayinkamiye Claudette umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi, umwana we yatsinze ibizamini bya leta yoherezwa kwiga mu kigo gicumbikira abana.

Avuga ko yabuze ubushobozi amujyana kurindi shuri ariko ngo banze kumwakira ubu baricaranye mu rugo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukomoka ku nzoga z’inkorano, bigateza amakimbirane mu miryango no gukubita no gukomeretsa. (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *