Ingengabihe ya Shampiyona y’Abagore: Rayon Sports na AS Kigali zizesurana ku munsi wa 2


image_pdfimage_print

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ingengabihe y’Umwaka w’imikino w’i 2023/24 muri shampiyona y’abagore.

Umwe mu mikino yitezwe ni uzahuza Rayon sports WFC na AS Kigali WFC, ukaba washyizwe ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, tariki 14 Ukwakira 2023.

Rayon Sports WFC izakirira uyu mukino mu Nzove, guhera saa munani z’amanywa (14h00).

As Kigali WFC ifite igikombe giheruka muri shampiyona izatangira yakira Rambura WFC saa 14H00, kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon sport WFC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka izatangira yakirwa na ES Mutunda WFC saa 14H00 i Mutunda.

Uyu mwaka mushya w’imikino witezwemo guhangana kwa AS kigali WFC na Rayon sports WFC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Ingengabihe y’Umunsi wa Mbere

Ku wa Gatandatu, tariki 7 ukwakira 2023:

  • Inyemera WFC vs Kamonyi WFC ( Gicumbi Stadium,14:00)
  • As Kigali WFC vs Rambura WFC (Kigali Pele Stadium, 14:00)
  • Bugesera WFC vs Gakenke WFC (Mayange ,14:00)
  • ES Mutunda WFC vs Rayon Sports WFC (Mutunda,14:00)
  • Fatima WFC vs Indahangarwa WFC (Ubworoherane,14:00)

Ku Cyumweru, tariki 8 ukwakira 2023:

  • APAER WFC vs IPM WFC (Rugende,14:00).
Umukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ni umwe mu yihanzwe amaso.

 

May be an image of text

May be an image of text


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *