Nijeriya: Temilade Openiyi ‘Terms’ ari mu bahanzi bahataniye Ibihembo bya Oscars


image_pdfimage_print

Umuhanzikazi Temilade Openiyi wamamaye ku izina rya Tems muri muzika yabaye umuhanzikazi wa mbere ukorera umuziki we muri Afurika uhataniye ibihembo bya Oscars mu cyiciro cy’indirimbo ziherekeza filime, ‘Best Original Song’.

Aya mateka Tems akoze ku myaka 28, ayakesha indirimbo ‘Lift Me Up’ yandikiye Rihanna afatanyije n’abarimo Ryan Coogler na Ludwig Göransson.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 4 Ugushyingo 2022 bayikoreye igice cya kabiri cya filime ya Black Panther cyiswe ‘Wakanda Forever’ cyasohotse ku wa 11 Ugushyingo 2022 na yo ikaba ihataniye ibihembo bibiri muri ibi bihembo bya Oscars.

Ni Indirimbo yatuwe Chadwick Boseman, wari ufite umwanya w’imbere muri iyi filime mbere y’uko yitaba Imana mu 2020 azize kanseri y’amara.

Tems na Rihanna nk’abaririmbyi ni ubwa mbere bahataniye ibi bihembo bishimira abakinnyi ba filime n’abafite aho bahuriye n’uruganda rwa sinema hirya no hino ku Isi.

Izindi ndirimbo zihatanye muri iki cyiciro ‘Best Original Song ’ zirimo ‘Applause’ yakorewe filime “Tell It Like A Woman” iririmbwa na Sofia Carson yandikwa na Diane Warren na ‘Hold My Hand’ ya Lady Gaga akaba yarayikoreye filime “Top Gun: Maverick”,

‘Lift Me Up’ yakorewe filime ya Black Panther : Wakanda Forever , yaririmbwe na Rihanna yandikwa na Tems na Ryan Coogler’; ‘Naatu Naatu’ yakorewe filime “RRR” yaririmbwe na Ram Charan , Keeravaani na Rajamouli.

Indi ni ‘This Is a Life’ yakozwe na Son Lux, Mitski na David Byrne iza iherekeza filime “Everything Everywhere All at Once” .

Gutora kubahataniye ibihembo bya Oscars 2023 bizatangira ku wa 2 kugeza ku wa 7 Werurwe 2023 mu gihe bizatangwa ku wa 12 Werurwe mu nyubako ya Dolby Theater bikazayoborwa na Jimmy Kimmel.

Tems abaye umunyamuziki wa gatatu wo muri Afurika winjiye ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Oscars nyuma ya Jonas Gwangwa na Herbert Kretzmer.

Aba bahanzi nubwo batakiriho bakomoka muri Afurika y’Epfo, Tems niwe muhanzikazi wa mbere ugeze kuri uru rwego rwo guhatanira ibihembo bya Oscars bigiye gutanga ku nshuro ya 95.

Tems niwe muhanzi wa mbere wo muri Nigeria wagize indirimbo iza ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *