Ni iki Umunyana Annalisa ‘Mama Sava’ avuga ku bamushinja kubatwarira Umugabo


image_pdfimage_print

Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava, Nyuma yo kwerekana umukunzi we akibasirwa na benshi bikanakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa gutwara umugabo w’abandi, yavuze ko abamwibasiye ari abadafite amakuru ahagije.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru IGIHE mu ishami ryacyo ry’Imyidagaduro, yavuze ko umugabo basigaye bakundana na we yari amaze igihe atandukanye n’umugore we, nubwo bamwe batari babizi.

Yagize Ati “Uretse n’ibitekerezo ku nkuru, n’inshuti zanjye zarampamagaye zimbwira kureka umugabo w’abandi. Ariko ntabwo nabarenganya. Kuri njye impamvu batigeze bamubwira ko atwaye umugore w’abandi ni uko nabivuze ko natandukanye n’umugabo, ariko we ntabwo yigeze abivuga.”

Yakomeje agira ati “Abantu ntibabindenganyirize nta mugabo w’abandi natwaye. Abizi neza ko afite umugore ntabwo yari kwemera ko bijya mu itangazamakuru.”

Uyu mukinnyi wa Filime aherutse guhishura ko asigaye akundana n’umusore witwa Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha usanzwe ari Umunyamakuru kuri Yongwe TV.

Ubwo Mama Sava yerekanaga Umukunzi we mushya, byavugishije abatari bake.

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *