Rwanda: Uburyo ibigo bifasha gutwara imizigo bisigaye byorohereza abayitumiza mu mahanga


Abatumiza ibintu mu mahanga n’ababyoherezayo, bavuga ko kwiyongera kw’ibigo mpuzamahanga bibafasha gutwara imizigo yabo birimo inyungu zikomeye kuko kuri ubu bitakiri ngombwa ko bahura imbonankubone n’ababorohereza ibicuruzwa, kuko ibi bigo ari byo bikora iyi mirimo kandi bikaba bifitewe icyizere.

Mu masaha y’akazi, imirimo itandukanye ijyanye no gupakira cyangwa ¬†gupakurura imizigo irakomeje mu kigo mpuzamahanga (Bollore) cyohereza kikanapakurura imizigo hirya no hino ku isi.

Ni mu gihe ubusanzwe mu myaka yo ha mbere byasabaga ko uwohereza cyangwa uvana imizigo mu mahanga yagombaga kwivuganira n’uruganda cyangwa undi bakorana ariko ngo muri iki gihe imikorere isigaye yaragutse kandi iravugururwa.

Bamwe mu banyamahanga bakorera ishoramari ryabo mu Rwanda, bishimira kuba igihugu gikomeza gufungurira amarembo abifuza koroshya ingendo z’imizigo iva cyangwa ijya hirya no hino ku isi kuko bigaragaza icyizere igihugu gifitiwe mu ruhando mpuzamahanga.

Imibare ya RDB igaragaza ko umwaka ushize u Rwanda rwakoze ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari ya Amerika.

Hari bamwe mu bashoramari mpuzamahanga basanga ari iby’agaciro gukorera mu Rwanda banahisemo gutangira kuhakorera muri uyu mwaka bitewe n’uko hari impamvu zifatika zituma ubucuruzi bwihuta. Varun Bhassin avuga ko yiteguye gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi.

Hagati aho ariko abanyarwanda batumiza ibintu mu mahanga, ababyoherezayo kimwe n’abunganira abacuruzi muri gasutamo banafite uruhare runini mu ngendo z’imizigo bishimira intambwe igihugu gikomeza gutera mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa binyuze mu bigo bifasha abohereza n’abatumiza ibintu mu mahanga.

Kuva mu myaka ya 1960 mu Rwanda hamaze kugera ibigo 3 bifasha mu bikorwa byo kubikira imizigo abohereza n’abayivana mu mahanga. Abahagarariye ibi bigo bavuga ko ibi hari icyo bivuze mu kwaguka k’ubukungu bw’igihugu mu ruhando mpuzamahanga no guhinganwa mu bucuruzi¬† ku nyungu z’abo ibi bigo biha serivisi.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 ikigo gikora ubwikorezi mpuzamahanga Bollore cyagiranye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya mbere ku isi mu bwikorezi bw’imizigo mu mazi(Mediteranian Shipping Company), iyi mikoranire ikaba yitezweho kwihutisha ubucuruzi by’umwihariko mu bihugu 48 ku mugabane wa Afrika harimo n’u Rwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *