Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’abakinnyi: Polisi FC yasinyishije imwe mu nkingi za mwamba za Gorilla FC

Ikipe ya Polisi y’Igihugu ‘Polisi FC’ yamaze gisinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Rutonesha Hesbon wakiniraga ikipe ya Gorilla FC.

Uyu mukinnyi usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 akaba yasinyiye Police FC amasezerano y’umwaka n’igice.

Hesbon Rutonesha ni umusore ugaragaza impano itangaje akaba yarakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga.

Yaguzwe n’ikipe ya Police FC nyuma y’uko umutoza Mashami Vincent ashimye imikinire ye mu mukino w’umunsi wa 16 wabahuje tariki ya 20 Mutarama 2023 akitwara neza.

Asanze Police FC ku mwanya wa 7 n’amanota 24 mu gihe AS Kigali ya mbere ifite amanota 33.

Uyu mukinnyi yarasanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gorilla FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *