Nijeriya: Hagiye gushyirwa hanze Filime mbarankuru igaruka ku Buzima bwa Davido

Umuririmbyi w’icyamamare mu Njyana ya Afrobeat muri Nijeriya no ku Isi muri rusange, David Adedeji Adeleke uzwi nka [Davido] yatangaje ko agiye gutangira gukora kuri filime mbarankuru ‘Documentary Film’ ishingiye ku buzima bwe bwite yanyuzemo kuva akiri muto kugeza aho ageze.

Yabitangaje mu kiganiro yahaye ‘Esquare Middle East’, aho yavuze ko iyi filime mbarankuru izagenda isohoka mu buryo bw’uruhererekane, kandi izagera ku rwego mpuzamahanga bitewe n’uko iri mu rurimi rw’icyongereza rukoreshwa na benshi.

Davivo w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko iyi Filime izajya hanze mbere y’Ukuboza k’uyu Mwaka w’i 2023.

Ayigarukaho, yagize ati:“Mfite filime mbarankuru igiye gusohora muri uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza mfatanyije na Netflix. Izaba ari nziza kandi ifite uburemere, kandi ari ndende cyane ni ubwa mbere.”

“Wibaze impamvu ari ubwa mbere mvuze kuri iki kintu, nyine ni ‘Documentary’ izaza mu buryo bw’uruhererekane (series) ariko ikazaba ivuga ku buzima bwanjye umutwe wayo ni “Davido” ntabwo nakabaye ndikuvuga ibi ariko nibyo.”

Davido ari bahanzi bamaze gukora ibitaramo byinshi bikomeye muri uyumwaka, aho ku itariki 7 Mata 2023 yaririmbiye mu Bwongereza mu buryo bwo kugurisha album ye yise ‘Unavailable & Feel as well’.

Iyi ndirimbo ‘Unavailable’ akaba ari mu zikunzwe muri iki gihe, yayihuriyemo n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Musa keys.

Tariki 16 Mutarama 2023, Davido yabaye umwe mu batsindiye Ibihembo bitangwa na Afrima by’abahanzi beza muri Nigeria aho ibi bihembo byegukanwe n’abarimo kandi Wizkid, Burna boy, Asake, ndetse na Davido.

Davido afite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise ‘DMW’ yashinze mu 2016. Ibi byatumye, imari-shingiro ye izamuka, ariko yabanje gukorana igihe kinini na Sonny Music yatumye izina rye rifata muri rusange muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.

Inyandiko zimwe zigaragaraza ko Davido yatangiye umuziki afite imyaka 18 y’amvuko, kandi indirimbo ye yamwinjize mu kibuga yitwa ‘Back when’. Ariko arazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Aye, Dami Duri, Skelewu, All of you, Ekuro, If, Money n’izindi…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *