Musanze: RIB yataye muri Yombi uwari waragize Umwana Umugore we

Ku wa Kane w’iki Cyumweru, nibwo hamenyekanye inkuru y’umusore w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze, watawe muri yombi azira gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 nk’uko ababyeyi b’uyu mwana babivuga.

Uyu musore n’umukobwa bakaba bari bamaranye iminsi igera kuri  ibiri babanira mu nzu.

Yafashwe tariki ya 11 Gicurasi 2023, ahita anatabwa muri Yombi nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

Ababyeyi b’uyu mukobwa batuye mu Murenge wa Shingiro muri Musanze, bashyira amakosa kuri uyu musore ngo washutse umwana wabo kugeza ubwo amugira umugore atujuje imyaka y’ubukure.

Aba babyeyi bavuga ko umukobwa wabo afite imyaka 16, mu gihe nyirubwite we avuga ko afite imyaka 18, akaniyemerera ko yashatse umugabo kuko asanga nta mpamvu n’imwe ngo yamubuza gushakana n’uwo musore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superitendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yemeje ko uwo musore yatawe muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Station ya Kinigi kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe umukobwa we yashyikirijwe ababyeyi be.

SP Ndayisenga yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, kuko gihanwa n’amategeko kandi kigahanishwa ibihano biremereye.

Ati:“Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ntabwo aba umugore. Kugira umugore umwana utujuje imyaka yagenwe babyita kumusambanya, kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko abantu bakwiye kwirinda, kuko gifite n’ibihano biremereye”.

Alex yagarutse ku kutavuga rumwe ku myaka hagati y’ababyeyi b’uwo mukobwa na we ubwe, aho ababyeyi be bemeza ko afite imyaka 16, umukobwa akavuga ko afite imyaka 18, ati:“Ibyo bizagaragazwa n’iperereza hashingiwe ku byangombwa by’irangamimerere, niba koko hashingiwe ku bivugwa n’ababyeyi ko umwana afite imyaka 16 hazakorwa iperereza, nibasanga afite 16 koko umugabo azakurikiranwa n’amategeko nk’umuntu wasambanyije umwana utujuje imyaka y’ubukure”.

Ibiteganywa n’itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko itarenga makumyabiri n’itanu (25).

Gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bikamuviramo  kwandura indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Mu gihe gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu, kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu musore atabwa muri yombi, kuko yari aherutse kumara imyaka itatu afungiye muri Gereza ya Ruhengeri, azira icyaha cyo kubana n’umukobwa w’imyaka 16 nk’umugore n’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *